Umubyeyi wa Massamba Intore wanareze Intore nyinshi Mukarugagi Ancilla uherutse kwitaba Imana azashyingurwa mu cyumweru gitaha ku wa kabiri tariki 30 Nzeri 2025.
Inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’uyu mubyeyi yatangajwe tariki 18 Nzeri 2025, ubwo Massamba Intore yahamirizaga Imvaho Nshya ko umubyeyi yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.
Iby’igihe azashyingurirwa byatangarijwe ku munsi wa Gatatu wo kwizihiza ubuzima bw’umubyeyi wabo byabaye mu ijoro ry’itariki 22 Nzeri 2025, byaranzwe n’igitaramo kidasanzwe aho abahanzi batandukanye abaririmba gakondo n’abaririmba izo mu njyana igezweho bose baririmbye, uyu muryango uvukamo intore wanareze izitari nke babyise ‘gutsinda urupfu’.
Mu ijambo rye Massamba Intore yatangarije abari aho ko nyina amusigiye urwibutso rukomeye kandi azahora amwibuka nk’intangarugero.
Yagize ati: “Mama ntiyari umubyeyi wo mu rugo rwe gusa, ahubwo yari uw’abana bose bamusangaga mu rugo.
Yareze intore nyinshi, atari abo yabyaye gusa cyangwa abazukuru, ahubwo n’abandi bana batari bafitanye isano na we na gato. Buri gihe mu rugo hari abana benshi, kandi bose yabafataga nk’abe.”
Massamba yakomeje agaragaza ko uburyo Sentore (Se) Umubyara yabaye igicumbi cy’umuco mu bihugu by’amahanga ariko aho ubwo bari mu Burundi yabonye umuco utagomba kwibagirana agashinga itorero rya mbere ryitwaga indashyikirwa hamwe n’iryabaririmbyi aho nyina yamuherekezaga akamufasha kwita ku baririmbaga anabatoza umuco nyarwanda.
Ati: “Ibyo byose papa ntiyari kubigeraho adafite mama iruhande rwe. Yaramufashije, aramukunda, aramukundwakaza, kugeza ubwo papa asezeye akazi k’uburezi kugira ngo yibande ku gusigasira umuco nyarwanda.”
[…] Mu buzima bwacu twabonye mama akundwakaza data mu buryo budasanzwe. Uru rukundo twararubonye, twararurazwe, rutugira ab’ingenzi.”
Abahanzi batandukanye barimo Victor Rukotana, Nyirinkindi Ignace, Mariya Yohana, Ruti Joel, Jules Sentore, abo mu Itorero Inyamibwa, Alex Dusabe n’abandi bataramiye abari aho mu gitaramo cyo “gutsinda urupfu” nk’uko umuryango wa Sentore ubivuga kuko bavuga ko kizira guherekeresha Intore amarira ahubwo aherekezwa mu munezero.
Biteganyijwe ko uyu mubyeyi azashyingurwa agaherekezwa n’inshuti n’abavandimwe mu cyumweru gitaha tariki 30 Nzeri 2025.