Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A Cham yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije kunoza imikoranire isanzweho mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Ni uruzinduko rw’iminsi itandatu Lieutenant General Mamat O.A Cham yatangiriye kuri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda (MINADEF) kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025.
Ku Birindiro Bikuru bya MINADEF yakiriwe Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, bagirana ibiganiro byihariye.
MINADEF yatangaje ko urwo ruzinduko rugamije gukomeza ubufatanye busanzwe hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda na Gambia.
Mu biganiro bagiranye, Lieutenant General Cham yasobanuriwe ku bijyanye n’umutekano w’Akarere ndetse n’uruhare u Rwanda rugira mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika.
Yananasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali yunamira inzirakarengane zihashyinguye ndetse n’Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.
Muri uruzinduko rwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia azanasura ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo n’Ingabo z’u Rwanda (RDF).