Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia yasuye icyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda
Politiki

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia yasuye icyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda

Imvaho Nshya

October 7, 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somaliya (CDF-SNAF), Major General Odawa Yusuf Rage, n’intumwa ayoboye, kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukwakira 2025, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura, agirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Minisiteri y’Ingabo (MoD) itangaza ko Maj Gen Odawa Yusuf n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’iminsi itandatu mu Rwanda.

Ni uruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye n’imikoranire mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe, Major General Odawa Yusuf Rage yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga.

Ni uruzinduko rw’iminsi itandatu Maj Gen Odawa Yusuf Rage yatangiriye kuri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda (MINADEF) kuri uyu wa 7 Ukwakira 2025, aho yakiriwe Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bagirana ibiganiro byihariye.

Uru ruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somaliya rugamije gushyira mu bikorwa gahunda y’ingabo za SNAF yo gukomeza gushimangira ubufatanye n’ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ibifatwa nk’intambwe ikomeye mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.

Mu biganiro bagiranye, intumwa z’Ingabo za Somalia zahawe ishusho rusange y’umutekano mu karere, n’uruhare u Rwanda rugira mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika.

Izi ntumwa zo mu Ngabo za Somaliya kandi zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho zunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahashyinguye. Biteganyijwe kandi ko bazasura ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo, ndetse n’Ingoro y’Umurage y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside

Amafoto: MoD

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA