Umugabo wasimbukiye Ariana Grande ari kwiyerekana yajyanwe mu nkiko
Imyidagaduro

Umugabo wasimbukiye Ariana Grande ari kwiyerekana yajyanwe mu nkiko

KAMALIZA AGNES

November 14, 2025

Umugabo w’imyaka 26 wasimbutse agafata umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filimi Ariana Grande ubwo yari muri Singapore mu muhango wo kwerekana filimi yiswe ‘Wicked for Good’ yajyanywe mu nkiko ashinjwa guteza imidugararo.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umugabo wo muri Australia, Johnson Wen, wiyita ‘Troll Most Hated’ asunika abafotora agasimbuka agahita afata Ariana Grande ubwo yari ari mu myiyerekano n’abandi bakinnyi bakuru muri iyo filimi baca kuri tapi, mu birori byo ku wa 13 Ugushyingo 2025.

Ku mugoroba wo kuri uwo munsi Johnson Wen abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko yatawe muri yombi agahita arekurwa ariko kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rwa Singapore rwatangaje ko yafashwe ashinjwa guteza imvururu.

Si ubwa mbere Wen, yivanga mu bitaramo agakora ibikorwa bigayitse kuko amashusho agaragazwa na Instagaram ye yerekana ko hari ibindi birori yagiye adobya agasimbuka akajya ku rubyiniro.

Yateje akaduruvayo mu gitarmo cya Katy Perry cyabereye i Sydney muri Australia muri Kamena uyu mwaka, ndetse n’icya The Chainsmokers cyo mu Ukuboza umwaka ushize.

BBC yatangaje ko naramuka ahamwe n’icyaha ashobora kuzahanishwa gucibwa amande y’ibihumbi 2 by’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abantu bamwe bari bamaze igihe bijujutira ibikorwa bye ndetse bagasaba ko afatwa akoherezwa mu gihugu cye.

Abandi bamushinje kongera gutera ihungabana Ariana Grande, wigeze kuvuga ko yagize ihungabana nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyabereye mu gitaramo cye i Manchester muri Gicurasi 2017, kikagwamo abantu 22 kigakomerekeramo abarenga 100.

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filimi; Ariana Grande ubwo yari muri Singapore mu muhango wo kwerekana filimi yiswe ‘Wicked For Good’
Johnson Wen, yajyanywe mu nkiko ashinjwa guteza imidugararo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA