Umuganda ukwiye kureberwa mu kamaro kawo kurusha mu mafaranga
Ubukungu

Umuganda ukwiye kureberwa mu kamaro kawo kurusha mu mafaranga

NYIRANEZA JUDITH

November 25, 2025

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo, Inteko rusange ya Sena yagejejweho na Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere raporo ku gikorwa cy’umuganda, mu kungurana ibitekerezo hagaragazwa ko umuganda utagombye kureberwa mu mafaranga ahubwo ukwiye kureberwa mu cyo umaze.

Abasenateri batandukanye bagaragaje ko agaciro k’umuganda gatangwa usanga kadahuye n’agaciro kagenwa mu rwego rw’amafaranga.

Inteko rusange ya Sena yasuzumye raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ku gikorwa cyo kungurana ibitekerezo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC ) ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki ivuguruye y’umuganda.

Hibajijwe niba aho abaturage batuye umuganda ukorwa neza mu buryo butanga umusaruro, ndetse hagarukwa ku gaciro mu mafaranga kajya kagenerwa umuganda, hakaba hanahabwa agaciro k’igikorwa kiba cyakozwe kigakemura ikibazo abaturage bari bafite.

Senateri Dr Uwamariya Valentine yavuze ko mu kugaragaza agaciro k’umuganda hajya hagaragaramo gukabya.

Yagize ati: “Muri rusange, gutegura umuganda n’ibipimo byo kugaragaza umusaruro w’ibyakozwe n’ibikorwa habamo gukabya, ushobora gusanga abantu bakuye ibyatsi mu muhanda, bagatema ibihuru ugasanga bavuga ko umuganda ufite agaciro ka miliyoni 15. Biri mu bizaganirwaho ngo hashyirweho ibipimo bijyanye n’agaciro kuko bigira uruhare mu iterambere ry’abaturage.”

Hongeweho ko nubwo gusa harebwa ikibazo cyari gihari cyakemutse bihagije kurusha kubibara mu mafaranga.

Ati: “Twareba ikiba cyakozwe tutabishyize mu mafaranga nta kibazo biteye, ahubwo byakemuye ikibazo cyari gihari, ikirebwa ni ukureba ngo ni iyihe mpinduka nziza byasize mu mibereho n’iterambere ry’Abanyarwanda.”

Senateri Evode Uwizeyimana yagarutse ku kijyanye no kugena agaciro mu mafaranga aho bituruka, asubizwa ko biteganyijwe ari naho hateganywa ibijyanye nuko utitabiriye umuganda kandi ageze igihe cyo kuwitabira, hari ibihano, ariko nk’uko byagarutsweho ibyo bihano nubwo ari itegeko, ariko abantu barimo barashyira imbere cyane, kugira ngo Abanyarwanda dukore umuganda hadashingiwe ko twahanwe, bidashingiye ku itegeko kuko ni umwimerere w’Abanyarwanda.

Komisiyo yavuze ko uburyo bwo kugena agaciro hakirimo imbogamizi, bisabwa ko nyuma y’umuganda raporo igaragaza mu by’ukuri agaciro faranga k’ibikorwa byakozwe, ari naho yagaragaje ko mu gutanga raporo zizamuka zikagera kuri MINALOC usanga harimo kwa gukabya ku bikorwa byakozwe.

Igisubizo kikaba kitezwe mu nama y’inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa mu kungurana ibitekerezo hakazagaragazwa ko hakenewe guhuza umuganda n’ibyakozwe.

Abasenateri bashyigikiye ko koko hazakorwa inama nyunguranabitekerezo kugira ngo igikorwa cy’umuganda gihabwe umurongo uhamye, ari mu mitegurire yawo, mu kugena agaciro faranga n’ibindi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA