Umuganda usoza Ugushyingo uribanda ku mashuri
Imibereho

Umuganda usoza Ugushyingo uribanda ku mashuri

NYIRANEZA JUDITH

November 24, 2023

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko umuganda usoza iukwezi k’Ugushyingo uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu wa nyuma w’uko kwezi, ibikorwa biri bwibande ku bigo by’amashuri.

Umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo uzabera ku rwego rw’Umudugudu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 hakorwa ibikubiye muri gahunda y’ibikorwa by’umuganda 2023/2024.

By’umwihariko, uzibanda ku bikorwa mu mashuri no mu nkengero zayo birimo gutera ibiti by’imbuto ziribwa n’ibiti bisanzwe; gukumira no kwirinda ibiza n’ibijyanye n’isuku n’isukura.

Nyuma y’umuganda, hazaganirwa ku butumwa bukangurira abaturage gukora cyane bakivana mu bukene, isuku, kurwanya ruswa ndetse n’ubutumwa bwerekeranye n’uburenganzira bwa muntu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA