Umuganura wo hambere mu mboni y’abaturage 

Umuganura wo hambere mu mboni y’abaturage 

KWIZERA JEAN DE DIEU

August 2, 2025

Bamwe mu baturage bavuga ko umuganura wakorwaga mbere abaturanyi basangiraga ibyo bejeje byabaga byiganjemo umusaruro w’ibikomoka ku masaka n’uburo bikabahuza kandi bakajya bahora babikora.

Abaganiriye na Imvaho Nshya bavuye imuzi amwe mu metaka y’umuganura mu mateka n’uburyo babonaga uko byakorwaga hambere, bagaragaza ko umuganura wari umuco w’Abanyarwanda watumaga basabana bakamenyana ndetse bagasangira ibyo bejeje inzu ku yindi.

Uwitwa Mukandanga Venantie w’imyaka 70, utuye mu Kagari ka Gisiza, Umudugudu wa Gitwa, Umurenge wa Rugabano yagize ati: “Njye natangiye kumva umuganura mfite imyaka 8. Muri icyo gihe umuganura kwari ukuvuga ngo ‘wahinze amasaka none yareze neza, yamara kwera ukagaragariza abandi ko wejeje, ubatumira mugasangira. Ugategura icyo kunywa, ugateka ibishyimbo, ukagerekeho imyumbati cyangwa amateke, bitewe n’ibindi wahinze, ugasuka ku nkoko n’abana bakarya.”

Yakomeje agira ati: “Byari byiza kuko kwari ugusabana, abaturanyi bakizihirwa maze ubibonye akavuga ngo kwa runaka barahinze bareza niyo mpamvu yaganuje abantu”. Mukandanga kandi yavuze ko uwaganuzaga yaheraga ku muryango yashatsemo no ku babyeyi be akabanza kubaganuza ubundi akabona guha abandi umuganura.

Uwitwa Nyiranshuti Daphrose w’imyaka 74 utuye mu Mudugudu wa Muciro, Akagari ka Gisiza, Umurenge wa Rugabano we yavuze ko yabyirutse batanga umuganura.

Ati: “Ku munsi w’umuganura, barashigishaga bagasangira, umuntu yafata ijambo akababwira ko yahinze akeza. Mbere y’aho rero umuntu agahamagaraga abaturanyi be, bakajya mu murima we w’amasaka bakajya kuyatunda ku musozi, ubwo bamara kuyasarura hanyuma, agahura akinika”.

Yakomeje agira ati:” Wari umuco mwiza cyane kuko nk’iyo babaga banyoye kwa runaka none, undi na we yarababwira ati nanjye ejo muzaze. Nk’ubu mu mpeshyi nta kintu bakoraga, kwabaga ari ukuganura gusa, uwahinze akeza agasangiza abaturanyi be, bakarya amateke n’ibijumba n’ibindi, bagasuka ku nkoko bagasangirira hamwe.”

Uwitwa Kanyagugu Francois w’imyaka 78,  utuye mu Murenge wa Rugabano, Akagari ka Rugabano, Umudugudu wa Kamina aganira na Imvaho Nshya yagize ati: “Nkiri muto iwacu twarezaga tugatumira abaturanyi tugasangira, data yafata ijambo akavuga ko yahinze akeza akaba ari yo mpamvu yifatanyije na  bo.”

Aba baturage basanga umuganura ari umuco mmwiza ukiriho kugeza ubu ibintu bavuga ko bishimishije.

Amasaka nka kimwe mu byifashishwa mu muganura kuva kera kugeza ubu ni igihingwa kimaze imyaka irenga 1 000.

Umunsi w’Umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda.

Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli hagati y’imyaka ya 1510-1543 ubwo yabohoraga u Rwanda.

Kwizihiza umunsi w’umuganura biba ku wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama.

Mukandanga Venantie avuga ko umganura ari umunsi wo gusangira
Kanyagugu Francois w’imyaka 78 avuga ko akiri muto, iwabo batumiraga abaturanyi bagasangira
Nyiranshuti Daphrose asobanura ko umuganura ari umwanya mwiza wo gusabana

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA