Umuhanzi Bwiza yasohoje inzozi za Nyina
Amakuru

Umuhanzi Bwiza yasohoje inzozi za Nyina

MUTETERAZINA SHIFAH

December 31, 2025

Umuhanzikazi uri mu bakunzwe mu Rwanda Bwiza Emerance yateguje indirimbo iri mu njyana yo kuramya no guhimbaza Imana ageza nyina ku nzozi ze zagize kuva agitarangira umuziki.

Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukuboza 2025, Bwiza yifashishije imbugankoranyambaga ze yasangije abamukurikira amashusho y’indirimbo yakoze ihimbaza Imana, ateganya gushyira hagaragara, atatangaje izina ryayo.

Amwe mu magambo agize iyo ndirimbo,  Bwiza yayarimbye agira ati: “Mana waratwibutse, ya migisha twarayibonye Mana we, n’ibindi watubwiye, twizeye ko uzabikora si ukukumva gusa […]”

Yandikaho ati: “Irasohoka vuba tariki 05 Mutarama 2026.”

Bwiza ateguje iyi ndirimbo nyuma y’amezi ane gusa umubyeyi we (Nyina) atangaje ko mu byo yamusabye harimo no kuzakora indirimbo isingiza ikanavuga ibigwi by’Imana.

Uyu mubyeyi yabigarutseho muri Filime mbarankuru yagaragajwe ubwo Bwiza yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 akavuga ko kimwe mu byo yamusabye yinjira mu muziki ari ukuzakora indirimbo y’Imana n’iy’Umukuru w’Igihugu.

Icyo gihe umubyeyi yagize ati: “Yaririmbye Rudasumbwa[Indirimbo ivuga ibigwi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakoranye n’umuhanzi Bruce Melodie], numva umutima wanjye uranezerewe kuko agitangira umuziki ni cyo kintu namusabye.

Namusabye ibintu bibiri ndamubwira, ndakuretse uragiye ariko ibintu bibiri nubinkorera nzumva umutima wanjye unezerewe.

[…] Uzaririmbe indirimbo y’umukuru w’Igihugu ndongera musaba ko azaririmba indirimbo y’Imana. Nabivuze ntazi ko bizashoboka ariko Imana ijya yuririra ku magambo yacu.”

Bwiza ntasiba kuvuga mu biganiro ko ikimunyura kandi kikamutera imbaraga ari uko umuryango we umushyigikira by’umwihariko akavuga ko amasengesho ya nyina ari yo amuherekeza muri byose.

Bwiza ateguje iyo ndirimbo nyuma y’igihe gito yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka
Uwamariya Jeanne,nyina wa Bwiza yatangaje ko inzozi yari amafutiho zasohoye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA