Umuhanzi urimo kwigaragaza mu njyana gakondo yateguje indirimbo nshya y’urukundo yise ‘Irirenga’ asobanura impamvu yibanda cyane ku ndirimbo z’urukundo.
Mwafurika usanzwe aririrmba mu itsinda ‘Indashyikirwa iganze gakondo’ avuga ko yahisemo guhera ku ndirimbo z’urukundo mu gukora umuziki ku giti cye kubera ko urukundo ari ubuzima.
Aganira na Imvaho Nshya, Mwafurika yatangaje ko atahisemo kwifungira mu ndirimbo zigaruka ku rukundo gusa ko afite n’indi mishinga ariko yahisemo urukundo kuko ari itangiriro ry’ubuzima bw’umuntu.
Yagize ati: “Urukundo ni rwo rutubeshejeho, no kuvuka kwacu twavutse kubera ko habayeho urukundo, ikindi buriya kugira ngo inganzo ikuzemo hari igihe bishingira ku bihe urimo cyangwa ibikuzengurutse.”
Uwo muhanzi akomeza avuga ko nubwo yahereye ku ndirimbo zibanda ku rukundo ariko afite n’indi mishinga y’indirimbo zibanda ku bundi buzima busanzwe kuko arimo gukora kuri Alubumu ye ya mbere.
Agaruka ku ndirimbo ye nshya Irirenga ateganya gushyira hanze vuba uyu muhanzi avuga ko Irirenga yashakaga gutanga ubutumwa ko uko mu rukundo byahinduka kose iyo ruhari n’ubundi umucyo uraza.
Ati: “Irirenga ni Izuba, kuriya turibona rirenga bwacya mu gitondo rikongera rikarasa, nabwiraga umukobwa ko urwo mukunda rudateze kurenga nk’izuba kuko iyo rirenze haza umwijima ariko niyo byaba riba riribwongere kurasa hakaza umucyo.”
[…] Buriya nta byera ngo de barabivuze, ni yo mpamvu umuntu ahora yifuza ibyiza nubwo ibibi bitabura ariko nibura umuntu akagira icyizere ko ibihe bibi byaza mu rukundo cyangwa abantu bakagira ibyo bapfa biba bizashira ibyiza bikagaruka.”
Mwafurika avuga ko kuri we yumva atakora indirimbo ashingiye ku bigezweho byakururu mu bantu kuko hari ubwo indirimbo ikundwa icyumweru kimwe, ariko nyuma y’icyumweru ntumenye ko yigeze inabaho, ahubwo ahitamo gukora indirimbo irimo ubutumwa butatuma isaza agakora atagamije ko zarebwa gusa.
Mwafurika amaze kumenyekana ku ndirimbo zitandukanye zirimo Iribagiza igiye kumara umwaka hanze, Masheri, Igikobwa n’izindi.