Umuhanzi Davido wo muri Nigeria uri mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, yashimangiye ko ateganya kubaka inzu yo kuruhukiramo mu Rwanda.
Amakuru y’uko uwo muhanzi yifuza kugura inzu i Kigali yatangiye guhwihwiswa n’abantu batandukanye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’igitaramo aheruka kuhakorera mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, gusa Davido we ntacyo yabivuzeho.
Ubwo yari mu kiganiro cyitwa ‘The Long Form’ kiyoborwa na Sanny Ntayombya wamubajije niba koko icyo kifuzo yari igeze akigira cyangwa byaba ari ibihuha, Davido yabishimangiye avuga ko yasanze mu Rwanda ari ahantu heza ho kuruhukira.
Yagize ati: “Yego rwose, ndifuza kugura ubutaka mu Rwanda nkahubaka inzu yo kujya nduhukiramo, nkaza i Kigali by’iminsi mike kwiruhukira no kugabanya ibiro.”
Davido kandi yasobanuye ko amaze gutaramira mu Rwanda inshuro enye ko ndetse uburyo umutekano w’Igihugu uhagaze biri mu bimikururira kugarukamo.
Ati: “Ni Igihugu kirimo amahoro gitekanye, gifite ibikorwa remezo, simpafite inshuti nyinshi ariko mpafite abafana sinzi uko bigenda ariko nishimira kuba ndi mu Rwanda haba abantu bishimye kandi bubaha.”
Uretse kuba yifuza kugura inzu mu Rwanda Davido avuga ko anifuza gushora imari muri Afurika mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, Ghana, na Nigeria hose, akazibanda ku bijyanye n’ubucuruzi bw’inzu.
Davido yatangiye umuziki mu 2010 arangwa no guhozaho ibintu byatumye akundwa n’abatari bake mu ruhando mpuzamahanga.
Amazina ye bwite ni David Adedeji Adeleke avuka kuri Adedeji Tadujini Adeleke, ufatwa nk’umuherwe muri Nigeria
