Umuhanzi Evido yamuritse indirimbo ye ya mbere y’amashusho yise ‘JUICE’ 
Imyidagaduro

Umuhanzi Evido yamuritse indirimbo ye ya mbere y’amashusho yise ‘JUICE’ 

KAMALIZA AGNES

September 16, 2024

Ndayambaje Felicien, uzwi nka ‘Evido’, yamaze gushyira ahagaragara  indirimbo ya mbere mu buryo bw’amashusho yise ‘JUICE’ akaba yarayikoreye mu gihugu cya Mozambique ari na ho abarizwa.

Evido nubwo aba Mozambique avuka mu Karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, mu kiganiro yagiranye  n’Imvaho Nshya ku Cyumweru yatangaje ko yatangiye kwandika indirimbo mu 2006, aza kwinjira mu buhanzi neza 2019 ari na bwo yakoze indirimbo ya mbere mu buryo bw’amajwi.

Uyu muhanzi afite gahunda yo kuza mu Rwanda mbere yuko uyu mwaka urangira, muri gahunda yo kumenyekanisha indirimbo ze, akaba azanakora amashusho y’indirimbo izagaragaramo uwamenyekanye nka ‘Samusuri’ ndetse akanakorana indirimbo nabandi bahanzi.

Muri rusange Evido amaze kugira indirimbo zigera kuri 20 zikoze mu buryo bw’amajwi mu gihe Juice ari yo ya mbere akoreye amashusho.

Avuga ko yifuza ko umuziki we umenyekana mu Rwanda ndetse anishimira aho umuziki nyarwanda umaze kugera.

Yagize ati: ”Nifuza ko umuziki wange wagera kure hashoboka nkawukora kinyamwuga  nibura Abanyarwanda bakabanza kunyiyumvamo kuko urwego rw’umuziki hari aho rumaze kugera mu Rwanda nubwo hakiri urugendo ariko nibura tunakorana indirimbo n’abahanzi bo ku rwego mpuzamahanaga.”

Arongera ati: ”Ndasaba inzego za Leta zifite ubuhanzi mu nshingano kwita ku bahanzi batuzamurira ubushobozi, baduha  umwanya mu bikorwa bikenerwamo abaririmbyi mbere yo gutumira abanyamahanga.”

Evido ashimira cyane abamufasha kugira ngo umuziki we umenyekane barimo Ntakirutimana Ibrahim, wamenyekanye muri Filime yitwa ‘Seburikoko’ aho yakinaga yitwa ‘Muyobozi’.

Indirimbo zose z’umuhanzi Evido ziri kuri YouTube ye yitwa EVIDO cyangwa ku mbuga zicuruza umuziki nk’Amazon, Anghami, Apple Music, MediaNet, Boomplay, Deezer, Instagram/Facebook, Adaptr, Flo, YouTube Music, iHeartRadio, Claro Música, iTunes, Joox, Kuack Media, NetEase, Qobuz, Pandora, Saavn, Snapchat, Spotify, Tencent, Tidal n’ahandi.

TANGA IGITECYEREZO

  • Faustin
    September 16, 2024 at 3:36 pm Musubize

    Courage courage musore wacu

  • Zawad
    September 16, 2024 at 5:50 pm Musubize

    Yatanze icyifuzo cyiza Leta izabitekerezeho pe

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA