Umuhanzi Jose Chameleone yabazwe ijisho
Amakuru

Umuhanzi Jose Chameleone yabazwe ijisho

MUTETERAZINA SHIFAH

February 17, 2026

Umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda Jose Chameleone, yashimiye Imana n’abaganga nyuma yo gukorerwa ubuvuzi bw’ijisho abazwe akavuga ko byagenze neza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2026, Jose Chameleone yifashishije urubuga rwa X, asangiza abamukurikira ifoto ye ari imbere agaragaza ko ijisho rye ry’ibumoso ryari ripfutse igipfuko cyo kwa muganga (bandage), ashimira Imana n’abaganga bamubaze.

Yanditse ati:”Ndashimira Imana ku bw’undi munsi mwiza yongeye kumpa!! Ndashimira Dr Ludovica Tindebwa n’itsinda ryose ry’Ibitaro bya Kampala Eye Lasik ku bwo kumbaga ijisho no kunyakira neza.”

Akomeza agaragaza ko yari amaranye ubwo burwayi igihe ndetse ko bwari hafi kumutera ubuhumyi bw’ijisho ry’ibumoso.

Ati:”Nari ndi hafi gutakaza ubushobozi bwo kureba nkoresheje ijisho ryanjye ry’iburyo. Nk’uko bisanzwe, Mwami, ndagusaba gukomeza kunkiza.”

Kubagwa kwe kuje nyuma y’igihe gito yari amaze ahanganye n’ibibazo by’ubuzima, birimo uburwayi bukomeye bwo mu nda bwatumye ajya kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Jose Chameleone aracyarimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kampala Eye & Lasik Hospital biherereye mu gace ka Kisementi muri Kampala, bizwiho kuvura no kubaga indwara z’amaso hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho.

Nubwo Chameleone akunze guhura n’ibigeragezo by’uburwayi ashima cyane abakunzi b’ibihangano bye, inshuti ze ndetse n’umuryango we badahwema kumuba hafi no kumusengera muri ibyo bihe.

Ku rundi ruhande ariko agerageza gukomeza gukora imishinga iteza imbere umuziki dore ko aherutse no gufungura radio mu Burundi igamije guteza imbere umuziki.

Jose Chameleone yabazwe Ijisho agaragaza ko yarari hafi guhuma
Ifoto iherekejwe n’ubutumwa Chameleone yasangije abamukurikira

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA