Umuhanzi Nsengimana Justin uzwi nka Justin w’i Kingogo wamenyekanye mu ndirimbo zo kwibuka n’indirimbo zivuga ku burere mboneragihugu, yashyize hanze indirimbo ebyiri zirimo iyitwa ‘Tuzamutora’ ndetse n’indi yise ‘Twaje Gushima Paul Kagame’.
Mu kiganiro kigufi Justin yahaye Imvaho Nshya yavuze ko indirimbo ‘Tuzamutora’ yayiririmbye agaragaza uburyo Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi amaze ayobora abanyarwanda n’ibyo yabagejejeho.
Ati: “Nashyize hanze indirimbo ‘Tuzamutora’ ngaragaza uburyo mu myaka Perezida Paul Kagame amaze atuyoboye, ibikorwa akomeje kutugezaho, ni ibyo bizatuma twongera kumutora kuko imvugo ye niyo ngiro, aho ni ho havuye igitekerezo cy’iyi ndirimbo.”
Indi ndirimbo yashyize hanze ni iyitwa ‘Twaje Gushima Paul Kagame’. Justin asobanura ko ibiganza bidashima bihina ibiganza by’ugaba.
Yagize ati: “Iyo umuntu yagukoreye neza akagufasha wowe ntushime, uwo muntu abona ko utanyurwa akagabanya ibyo agukorera kuko abona ko ibyo akora utabishima.
Turamushima kuko imyaka amaze atuyoboye yatugejeje kuri byinshi.”
Umuhanzi Justin yibutsa urubyiruko ko rwakuriye mu biganza byiza mu gihe abakuze bakuriye mu bibi.
Akomeza agira ati: “Leta yakoze Jenoside indi iza gushyingura. Urubyiruko rwakuriye mu biganza byiza ntitwifuza kumurekura.
Umuntu wese uvuze Kagame yumva ubumwe demokarasi n’amajyambere kandi akunda urubyiruko.
Uburyo urubyiruko tumwibunamo niyo mpamvu twifuza kugumana na we.”
Yasabye urubyiruko kuzatora neza no kandi rugatora ufite imbere heza.
Ati: “Ndabasaba kwitabira amatora kugira ngo bazitorere ingirakamaro.”
Umuhanzi Justin w’Ikingogo yamenyekanye mu ndirimbo yo kwibuka; Abandi, tukuri inyuma yaririmbiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame umwaka ushize.
Arateganya ko mu kwezi gutaha kwa Kamena azashyira amashusho y’indirimbo ‘Dukomeze turwubake’ ishishikariza abadiyasipora kugendana u Rwanda ku mutima.
Amafoto: Imvaho Nshya