Umuhanzi Kid Dee yagaragaje umunyarwandakazi wamutwaye umutima
Imyidagaduro Mu Mahanga

Umuhanzi Kid Dee yagaragaje umunyarwandakazi wamutwaye umutima

MUTETERAZINA SHIFAH

September 12, 2025

Umuhanzi uba muri Uganda Denish Duncan Matovu, uzwi cyane nka Kid Dee, yagaragaje ko ari mu munyenga w’urukundo n’Umunyarwandakazi avuga ko yamutwaye umutima.

Mu gihe akomeje kubica bigacika mu muziki wa Uganda, Kid Dee yatangaje koubu aguwe neza kandi ubuzima bwe bwuzuyemo umunezero bitewe n’urukundo arimo gukundwa na Sheena Bella ukomoka mu Rwanda.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Bukedde TV, Kid Dee yavuze ko atari urukundo rwo kwigaragaza nk’uko bisanzwe muri Showbiz ahubwo ari urukundo rw’umwimerere

Kid Dee avuga ko nta mukobwa abona wahiga Sheena mu bwiza arinayo mpamvu avuga ko ahora amushishikariza kuzitabira irushanwa rya Miss Uganda.

Yagize ati: “Ntekereza ko ari we mukobwa mwiza kurusha abandi ubu. Ibyo mbihamiriza buri wese duhuye. Maze iminsi mushishikariza kuzitabira irushanwa rya Miss Uganda ritaha, ndishimye ndimo kuzamuka neza mu muziki wanjye, kandi ndi mu rukundo rufite umusingi rushingiye ku kuri.”

Kid Dee yagaragaje ko urukundo rwabo rwatangiye buhoro buhoro kuko bamaze imyaka ibiri bakundana nyuma y’uko bamenyaniye mu Rwanda bagatangira ar’inshuti zisanzwe icyakora bakaza kwemeranya gukundana.

Uyu muhanzi avuga ko nta bwoba atewe no kuba yamubura kuko ngo atigeze amwishushanyaho ahubwo yamwiyeretse uko ari umukobwa nawe akamukunda ntacyo amukurikiyeho ndetse nawe akamwiyereka wese, ko ndetse kuba yajya kwerekanwa mu muryango w’umukobwa biteganywa vuba aha.

Kid Dee azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Binegende, Omugaso gwange, Genda olyeza, Abakazi bikajo, Empitambi n’izindi nyinshi.

Kid Dee avuga ko ari mu rukundo ruryoshye na Bella Shena w’Umunyarwandakazi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA