Umuhanzi Lil G yagarutse i Kigali
Amakuru

Umuhanzi Lil G yagarutse i Kigali

MUTETERAZINA SHIFAH

April 6, 2026

Umuhanzi Karangwa Lionel wamamaye nka Lil G yageze i Kigali nyuma y’imyaka ine yari amaze ku mugabane w’i Burayi, atangaza ko mu bimuzanye harimo kuruhuka no gusubukura umuziki.

Uyu muhanzi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa tariki 6 Mata 2026, ahamya ko yari akumbuye u Rwanda. Uwo muhanzi Lil G yavuze ko mu byo azibandaho harimo gusura u Rwanda mu bice bitandukanye cyane ko ahamya ko mu myaka ine ishize atarugarukamo rwahindutse mu iterambere kandi rwabaye rwiza kurushaho .

Ati: “Nshaka kwisurira u Rwanda kuko nabonye hari ahantu henshi hahindutse. Iyo uri mu mahanga uba ureba iwanyu ukumva urahakumbuye.”

Uyu muhanzi yagaragaje ko yasaga n’uwahagaritse umuziki agakora ibindi bikorwa by’iterambere ku Mugabane w’u Burayi ariko kandi ashima Imana yahamurindiye.

Ati “Buriya nakoze imiziki igihe kinini nyuma numva nshaka kubaho ubuzima busanzwe nerekeza i Burayi kubushakayo, ndashima Imana ko nta kibazo nigeze ngirirayo.”

Mu bindi bikorwa ateganya gukora Lil G avuga ko harimo gusubukura gukora umuziki. Ati:” Hari indirimbo nshya nakoze ndi hariya, hari izo nshaka gukorera hano, mu minsi iri imbere ngiye gusubukura umuziki kandi ntekereza ko abakunzi banjye bazaryoherwa kuko uretse bo bankumbuye nanjye ndabakumbuye sinakubeshya.”

Kuva mu 2022 Lil G, ni bwo yimukiye ku Mugabane w’u Burayi mu Gihugu cya Pologne, nyuma yo kugaruka mu Rwanda biteganyijwe ko azahamara amezi atandatu.

Byari umunezero ubwo Lil G yakirwaga n’umuryango ageze i Kigali

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA