Umuhanzi akaba n’umwe mu batunganya umuziki (Producer) ukomoka mu gihugu cya Uganda Kiggundu Sulaiman uzwi ku izina rya McSan amerewe nabi aho ari mu bitaro yitabwaho.
Ni ibyatangajwe n’abo mu muryango we kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024, bavuga ko McSan yajyanywe mu bitaro tariki 30 Kamena 2024 ubwo yari avuye mu gitaramo bakaba bakeka ko yaba yararozwe.
Bagize bati: “Yafashwe n’uburibwe, ku Cyumweru nimugoroba ubwo yari avuye mu gitaramo, tubanza kugira ngo birashira, bikomeza gukomera, nyuma tumujyana kwa muganga, bisa nkaho yahumanyijwe gusa ntabwo turamenya uwabikoze.”
Nubwo batifuje gutangaza ibitaro arwariyemo basabye abakunzi n’abafana b’uyu muhanzi kumuzirikana mu masengesho, kuko ubuzima bwe buri mu kaga bitewe n’uko atabasha kuvuga.
McSan, yagiye atunganya indirimbo nyinshi zitandukanye ndetse n’injyana zazo, cyane cyane iziri mu rurimi rw’Ikigande n’Icyongereza.
Yakoreye mu nzu itunganya umuziki yitwa Cypher Music House, ari naho yamenyekaniye cyane mu 2020, ubwo yari atangiye umwuga wo gutunganya umuziki. Uretse ibyo kandi yanateguye ibitaramo bitandukanye birimo “Anti Dote,” “Roger Dat,” “Intwari,” na “Kooti.”
McSan yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo, Owooma No’suka, Bitabo, Nkutusayo n’izindi zitandukanye zamufashije kumenyekana mu ruhando rwa muzika nk’umuhanzi ukizamuka.
Nubwo umuryango uvuga ko babona ntakirahinduka, bijeje abakunzi b’uyu muhanzi n’abakora inkuru z’imyidagaduro gukomeza gutanga amakuru ku mpinduka zose.