Umuhanzi Nsengimana yibukije urubyiruko kuba Intare zisigasira ibyagezweho  
Imyidagaduro

Umuhanzi Nsengimana yibukije urubyiruko kuba Intare zisigasira ibyagezweho  

KWIZERA JEAN DE DIEU

August 6, 2024

Umuhanzi Justin Nsengimana wo mu Karere ka Ngororero, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Turi Intare’, asaba urubyiruko kujya ruzirikana intero y’Umukandida wa FPR Inkotanyi wavuze ko ari Intare Nkuru ndetse arusaba gusigasira ibyagezweho.

Umuhanzi Justin Nsengimana agaruka kuri iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 52 yasohotse kuri uyu wa 05 Kanama 2024, yashimangiye ko ajya kuyandika yari yabanje gusubiza amaso inyuma akibuka ijambo ry’Umukandida wa FPR Inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Justin yagize ati: ”Nyakubahwa Paul Kagame, yavuze ko turi Intare ziyobowe n’Intare nkuru, ubwo rero na njye nararebye nsanga hari urubyiruko rushobora kuba rutarumvise neza ibyo yavugaga mpitamo ku rwibutsa muri iyi ndirimbo. Ndabasaba kumenya ko kuba Intare bisaba gushirika ubute no gukora cyane tugamije iterambere twagejejweho n’Intare nkuru”.

Yakomeje agira ati: “Kuba turi intare ziyobowe n’Intare nkuru, bisobanuye ko dufite imbaraga ndetse ko dufite agaciro twari twarambuwe, ubwo twitwaga amazina menshi apfobya ikiremwamuntu tugatabarwa na FPR Inkotanyi. Iyi ndirimbo nise ‘Turi Intare’ nayituye urubyiruko n’Abanyarwanda bose muri rusange”.

Justin Nsengimana washyize hanze iyi ndirimbo ‘Turi Intare’, yongeye gusaba urubyiruko gusigasira ibyo Igihugu kimaze kugezwaho na Paul Kagame ndetse bakamuherekeza no mu rugendo rwa manda nshya azarahirira tariki 11 Kanama 2024 nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 99.18%

Ubusanzwe Justin Nsengimana ni umuhanzi wo mu Karere ka Ngororero, wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Tuzabavuna, Turagukunda Paul Kagame, Ibitenge, Ngororero n’izindi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA