Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki wa Nigeria Onyeka Onwenu yitabye Imana afite imyaka 72 y’amavuko.
Bivugwa ko Onyeka Onwenu yasinziriye ntakanguke nyuma y’uko yari avuye kwitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya madamu Stella Okoli usanzwe ari Umuyobozi wa kompanyi ya Emzor igemura imiti mu mafarumasi muri Nigeria.
Abo mu muryango we ngo bahise bamujyana kwa muganga mu bitaro bya Reddington i Lagos ngo barebe niba hari icyakorwa ariko biba iby’ubusa.
Nubwo nta muntu n’umwe wo mu muryango uremera kugira icyo avuga ku rupfu rwe ariko bamwe mu byamamare bagaragaje ko bababajwe n’urwo rupfu.
Muri benshi bagaragaje ko aya makuru yabababaje harimo n’umukinnyi wa filime muri icyo gihugu Patience Ozokwor wifashishije imbuga nkoranyambaga ze akagaragaraza ko yababajwe n’amakuru y’urupfu rwa Onyeka Onwenu.
Yanditse ati: “Onyeka ntabwo yari uwo duhuzwa n’ubwamamare gusa, ahubwo yari n’inshuti yanjye, ndumiwe kandi ndababaye kubera urupfu rwe no kuba atari arwaye nibura, ese ubu ni gute umuntu apfa gutyo gusa, ruhukira mu mahoro muvandimwe Onyeka.”
Onyeka Onwenu yavutse mu 1952, atangira umuziki mu myaka ya 80 aho yashyize hanze indirimbo zitandukanye zirimo one love, you and I, nyuma aza no gushyira ahagaragara umuzingo yise for the love of you mu 1981. Onyeka Onwenu yitabye Imana tariki 30 Nyakanga 2024, akaba yari umubyeyi w’abana babiri Tijani Charles na Abraham yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we wo mu bwoko bwa ba Yoruba.