Umuhanzi Nemeye Platini uzwi nka Platini P yagaragaje ko urubyiruko rufite inshingano zoroshye mu gukora ibikorwa byatuma umuntu aba intwari ugereranyije n’ibihe byo hambere.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, akagaragaza ko urubyiruko nta rwitwazo babona kuko ibikorwa by’ubutwari bakora bihari kandi byoroshye.
Yagize ati:” Mu bihe byo hambere kuba intwari byasabaga ibikorwa bikomeye cyane, kuri ubu urubyiruko rufite inshingano nkeya kugira ngo umuntu abe mu ikiciro cy’intwari.”
Dufite ibintu byinshi Igihugu kimaze kutugezaho kubisigasira byonyine byakugira intwari, kandi ni ikintu cyoroshye ntabwo urubyiruko cyabananira.”
Akomeza avuga ko iyo ar’imwe mu ndangagaciro z’ubutwari zikwiye kuranga urubyiruko kuko aho Igihugu cyavuye n’aho kigeze bakwiye kubigira intego bakarinda ibyo ababyeyi babo baruhiye.
Platin yanateguje igitaramo ngaruka mwaka yise Baba Experience agaragaza ko kuri ubu bizagera mu ntara zose z’Igihugu mu gihe ubwo giheruka cyabereye i Kigali gusa.
Uwo muhanzi akomeza avuga ko uko byagenda kose hari ubwo akumbura ibihe bye akiri mu itsinda rya Dream Boys agaragaza ko ubwenge bwose bw’ibyo akora ariho bwavuye.
Ati:” Aho umuntu yagera hose ibihe byatambutse aba yumva ari byiza, urabikumbura ni nk’ibihe byo mu bwana, uba wumva biryoshye.
Ni itsinda nabayemo nkitangira kuba umuntu usobanutse, uzi ubwenge, narikuriyemo n’ubwenge bwinshi nakuyemo kugira ngo nkore ibyo nkora uyu munsi niho bwavuye.”
Biteganyijwe ko mu bihe bya vuba Platin P n’itsinda bakorana bazatangaza uko ibyo bitaramo bizakorwa n’uko Uturere tuzakurikirana kuko muri buri Ntara kizajya kibera mu karere kamwe mu tugize buri Ntara.
Igitaramo cya ‘Baba Experience’ cyabaye ku nshuro ya mbere mu 2024, kibera muri Camp Kigali, icyo gihe yari yifashishije bwe mu bari bagize itsinda rya Urban boys, Eddy Kenzo, Butera Knowless n’abandi.
