Umuhanzi Portable washinjwaga urugomo yafunguwe
Ibyamamare

Umuhanzi Portable washinjwaga urugomo yafunguwe

MUTETERAZINA SHIFAH

January 20, 2026

Umuhanzi wo muri Nigeria Portable, yarekuwe by’agateganyo nyuma y’icyumweru yari amaze afungiye ibyaha birimo urugomo bivugwa ko yakoreye umugore babyaranye Ashabi Simple.

Amakuru y’itabwa muri yombi ya Portable yamenyekanye nyuma y’uko tariki 25 Ukuboza 2025, hakwirakwijwe amashusho amugaragaza atongana na Ashabi Simple babyaranye ndetse nyuma bikavugwa ko uwo mugore yaba yaratanze ikirego agaragaza ko Portable yamukubise akanamwiba imodoka.

Ku mugoroba w’itariki tariki ya 19 Mutarama 2026, ni bwo uyu muhanzi yagaragarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yafunguwe ndetse yanabaye umwere.

Yanditse ati: “Ndashima Imana ko nafunguwe, ubu mfite ubwisanzure, narabeshyewe ubu ndi umwere.”

Portable yari aherutse kugaragara mu mashusho arira avuga ko ubuzima bwa gereza bumugoye aho yavugaga ko akubitwa.

Portable yaregwaga ibyaha icyenda birimo ubujura, gukubita, gukomeretsa, no kurwanya inzego z’umutekano mu gihe cyo gufatwa, akaba yaburaniraga mu rukiko rukuru rwa Leta ruri i Ota mu Ntara ya Ogun.

Umucamanza wari uyoboye urubanza yaburanagamo ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo yategetse ko uwo muhanzi afungurwa by’agateganyo, anasubika iburanisha ku byerekeye ingwate.

Portable n’umukinnyi wa filime Ashabi Simple bafitanye abana babiri barimo umukobwa witwa Anuoluwapo Fitilamihan, wavutse muri Kamena 2023, n’undi witwa Princess Irorunloluwa Eyitayo, wo muri Nzeri 2024.

Portable yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Tony Montana, Azaman, Oriade, Biggy Man yafatanyije na Mr Mario n’izindi.

Portable wari wafungiwe gukubita umugore babyaranye yafunguwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA