Umuhanzi Salomon yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘BABA’
Imyidagaduro

Umuhanzi Salomon yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘BABA’

Imvaho Nshya

March 7, 2026

Umuhanzi Prince Salomon wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘BABA’. Yavuze ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushimira Imana yamugiriye neza mu buzima yanyuzemo.

Amashusho y’indirimbo “BABA” yamaze kujya hanze, aho Prince Salomon yizeye ko azafasha benshi kubona imbaraga nshya no kongera kwizera Imana mu buzima bwabo.

Indirimbo ‘Baba’ iri mu giswahili, mu gihe amajwi yayo yakozwe na Iyzo Pro, mu rwego rwo kuyigeza mu batuye mu bihugu bikoresha uru rurimi.

Agaragaza ko yahisemo kuririmba mu giswahili nk’ururimi akunda cyane kandi akunze gukoresha mu gihe ari gusenga no guhimbaza Imana.

Avuga kandi ko ari rumwe mu ndimi zikoreshwa cyane muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu bindi bice bya Afurika, bityo kurukoresha muri iyi ndirimbo bikaba byari bigamije gutuma ubutumwa buyirimo bugera ku bantu benshi kurushaho.

Ati: “Intego ni uko ubutumwa bwo kwizera Imana, icyizere n’urukundo bugera ku bantu benshi, haba muri Afurika no ku Isi hose.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Prince Salomon, yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye ashingiye ku buhamya bw’ubuzima bwe n’ibyo yanyuzemo mu myaka ishize.

Yagize ati: “Nayihimbye nyuma yo gutekereza cyane ku buzima bwanjye no ku bihe bitandukanye nanyuzemo kugira ngo mbe uwo ndi we uyu munsi.

Iyo nsubije amaso inyuma, mbona neza ko mu rugendo rw’ubuzima bwanjye habayeho ukuboko kudasanzwe kwagiye kuntabara no kundinda mu bihe byinshi.”

Asobanura ko ibyo byatumye arushaho kumenya ko ibyo byose byaturutse ku Mana, ari yo yise ‘Baba’ bisobanura Data wo mu ijuru.

Ati: “Ibyo byatumye menya ko uko kuboko ari ukwa BABA, ari we Data wo mu ijuru wahoraga ari kumwe nanjye. Ni indirimbo yavuye ku buhamya bw’ubuzima bwanjye, igamije gushimira Imana no kwibutsa abantu ko hari Data wo mu ijuru utajya areka abana be, kabone n’iyo banyuze mu bihe bikomeye.”

Prince yavuze ko ubutumwa buri mu ndirimbo ye, bugamije kwibutsa abantu ko Imana ari yo soko y’icyizere n’imbaraga mu buzima bwa muntu.

Ashimangira ko kandi igamije guhumuriza abantu by’umwihariko abacitse intege cyangwa bari mu bihe bikomeye. Ngo ibibutsa ko nubwo ibintu bishobora kuba bigoye uyu munsi, ejo hashobora kuba heza kurushaho kubera ko Imana ishobora byose.

Ati: “Ni indirimbo y’ihumure ku bantu bizera Imana, ibafasha kuyegera, kuyiringira no kuyisenga kurushaho. Ikanibutsa ko Imana ishobora byose kandi ko nta cyayinanira kuko ari Umwami w’abami ushobora byose.”

Uyu muhanzi yavuze ko abakunzi b’umuziki we muri uyu mwaka wa 2026 bashobora kwitega ibikorwa byinshi bishya, kuko ari gukora ku mishinga itandukanye irimo indirimbo nshya n’amashusho yayo.

Intego ye ni ugukomeza gukora umuziki ufite ubutumwa bwiza, wongerera abantu imbaraga, kubahumuriza no kubafasha kwegera Imana.

Umuhanzi Prince Salomon yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Baba’

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA