Umuhanzi Sean Kingston yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’igice nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uburiganya yaregwagamo na nyina Janice Eleanor Turner.
Ni ibyaha byatangajwe ko bivugwa ko abo bombi babikoze hakoreshejwe ikoranabuhanga, gusa nyina we amakuru agaragaza ko yakatiwe imyaka itanu mu kwezi gushize.
Abashinjacyaha bavuze ko Kingston yakoresheje izina rye kugira ngo abone ibintu by’agaciro kanini harimo imodoka yo mu bwoko bwa (Cadillac Escalade), amasaha y’akataraboneka n’ibindi bikoresho byihagazeho, ibyo byose akabitumiza atishyura.
Inkiko zagaragaje ko yagaragazaga inyemezabwishyu z’impimbano ndetse akabeshya abamugurishaga ko azamamaza ibintu byabo ku mbuga nkoranyambaga.
Umucamanza wo muri Amerika David Leibowitz yategetse ko Kingston afungwa ako kanya nyuma yo kumukatira i South Florida aho urubanza rwaberaga.
Umushinjacyaha Marc Anton yavuze ko Kingston ari “umujura n’umutekamutwe,” amushinja gukoresha ubwamamare bwe akamara imyaka ariganya abantu.
Icyakora umwunganizi we mu mategeko Zeljka Bozanic yavuze ko Kingston ufite imyaka 35 atigeze agira imikoreshereze myiza y’amafaranga mu gihe cyashize ariko atangiye kwishyura abo yambuye bityo bakwiye kumureka akabanza akivuza dore ko yanatangiye kwishyura abo afitiye imyenda.
Icyo cyifuzo cya Zeljka Bozanic wunganira Kingston mu mategeko cyateshejwe agaciro birangira akatiwe gufungwa imyaka itatu n’igice.
Kingston na nyina bafashwe muri Gicurasi 2024 nyuma y’igitero cya SWAT cyabereye mu nzu yabo bari bakodesheje i Fort Lauderdale.
Kingston wavukiye muri Florida akaba yararezwe muri Jamaica, yamamaye afite imyaka 17 mu 2007 ubwo yasohoraga indirimbo yise Beautiful Girls.