Umuhanzi wo muri Nigeria akaba n’umwe mu bagize itsinda ryitwa Bracket, Obumneme Ali uzwi nka Smash, avuga ko amakimbirane ari hagati ya Peter na Paul bo mu itsinda rya P-Square birenze ibigaragara ahubwo aterwa n’imyuka mibi.
Mu kiganiro abagize Bracket bagiranye na AFRIMMA Podcast, Smash yavuze ko na Paul yemeye ko amakimbirane afitanye na Peter ashingiye ku myuka mibi.
Yagize ati: “Ndi inshuti bikomeye na Paul kurusha Peter ariko ngenda mu rugo kwa Peter, kandi iyo ngize icyo mubwira aranyumva. Ariko iyo umbajije nk’umuntu ubana na bo, nakubwira ko ikibazo cyabo gishingiye ku bijyanye n’imyuka mibi birenze ibyo tubona inyuma gusa.”
Yongeraho ati: “Ubwo mperuka guhura na Paul namubwiye ko ikibazo afitanye n’umuvandimwe we (Peter) atari ibisanzwe ahubwo byaba biterwa n’imyuka mibi, ntiyazuyaje yarabyemeye. Ku muntu uzi ukuntu aba basore bari bashyize hamwe kandi bakorana umurava, wababara cyane urebye uko ibintu bimeze ubu.”
Aba basore bagize itsinda rya Bracket rizwi cyane ku ndirimbo Yori Yori bakomeza bagira inama Peter na Paul ndetse na Jude mukuru wabo wahoze ari umujyanama wabo mu by’umuziki ko bashyira hamwe bakiyunga.
Bati: “Jude yari umwe mu bagize P-Square, yakundaga icyo kirango cyane (Brand), kandi mu rurimi rwa Igbo baravuga bati ‘Uburakari bw’umuvandimwe ntibugera ku isano,’muri abavandimwe mwabanye igihe kirekire mu nzu imwe, nimwicarane mwibuke aho mwatangiriye mwikwita ku byo abantu bavuga.”
Ku wa 2 Kanama 2012 ni bwo nyina wa P-Square yashyinguwe. Nyuma y’iminsi mike uyu mubyeyi avuye ku Isi byavuzwe ko abana be baba baramutanzeho igitambo kugira ngo binjire mu itsinda rya Illuminati, kugira ngo bakunde babone ubukungu, gukundwa n’abafana n’imitsindo byose bituruka ku myuka yo mu kwizera kwa Illuminati bari bayobotse.