Umuhanzi Spyro yikomye indirimbo zamamaza ubusambanyi zishe umuziki
Imyidagaduro Mu Mahanga

Umuhanzi Spyro yikomye indirimbo zamamaza ubusambanyi zishe umuziki

MUTETERAZINA SHIFAH

November 17, 2025

Umuhanzi wo muri Nigeria, Oludipe David, uzwi nka Spyro, yatangaje ko umuziki watakaje agaciro kawo kubera abahanzi  bibanda cyane ku  indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwamamaza ubusambanyi zirimo amagambo azw’inkibishegu

Uyu muhanzi, akunze kwibanda ku ndirimbo zikubiyemo ubuzima rusange bw’abantu ibituma indirimbo ze ziri mu zikundwa n’abatari bake haba muri Nigeria no hanze yayo.

Ubwo yari mu kiganiro cyabereye ku mbuga nkoranyambaga ‘Adesope Live Show’ Spyro yagaragaje ko umuziki wa Nigeria umaze kwangirika kubera kwibanda ku ndirimbo z’ibishegu.

Yagize ati: “Mu bihe byashize, abandika indirimbo babaga batanga ubutumwa bufite ireme, hatitawe ku njyana bakoreshaga. Ariko umuziki w’uyu munsi bibanda ku mbyino gusa, turavuga ngo turajya mu mwimerere wo kwishimisha gusa.

Mu gihe kwishimisha (vibes) ari byiza, numva ko umuziki watakaje agaciro kawo k’imbere.

Kera wakumva indirimbo ugahita ugira amarangamutima kandi ugasigarana ubutumwa bwigisha. Gukora indirimbo ibyinitse ni byiza, ariko se ni gute twashyira ubutumwa bw’indangagaciro mu ndirimbo ibyinitse.”

Avuga ko kuba ubusambanyi bwarahawe intebe mu miryango itandukanye byatijwe umurindi n’indirimbo z’abahanzi bandika zikubiyemo ubwo butumwa.

Ati: “Kuba gukora ubusambanyi byarahindutse nk’umukino byatewe n’ihinduka ry’imyitwarire tubona muri sosiyete byose biterwa no kuba umuziki waratakaje agaciro. Ubu turaririmba gusa dukurikiye amafaranga. Benshi muri twe twinjiye muri uyu mwuga kubera amafaranga, atari ugushaka kugira icyo duhindura.”

Spyro azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zihuza imbyino n’ubutumwa zirimo Dance, Pray, Shope, Wife material, who is your Guy? Yafatanyije na Tiwa Savage n’izindi.

Spyro yagaragaje ko indirimbo zirimo ubutumwa bw’ubusambanyi zishe umuziki

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA