Umuhanzi uzwi nka Dore Imbogo yitabye Imana
Amakuru

Umuhanzi uzwi nka Dore Imbogo yitabye Imana

MUTETERAZINA SHIFAH

July 27, 2024

Umuhanzi Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Dore Imbogo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kibuye.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibuye bwemeje amakuru y’urupfu rwe, buvuga ko yashizemo umwuka nyuma y’iminota igera kuri 30 ahagejejwe mu gihe yarimo kwitabwaho n’abaganga kuko abo mu muryango we bahamugejeje bigaragara ko arembye.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye Violette Ayingeneye yavuze ko Dore Imbogo yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya Kibogora akaza guhabwa  taransiferi (Transfer) kugira ngo azajye guca mu cyuma (Scanner) ku bitaro bya Kibuye tariki 23 Nyakanga 2023 ariko ntiyahita ajyayo ahubwo arataha.

Yagize ati “Yahageze hafi saa kumi ari umuryango we umuzanye kuko ibitaro bya Kibogora byamuhaye taransiferi tariki 23 ngo aze kunyura muri scanner ariko ntiyaza ahita ajya mu rugo.”

Arongera ati “Ubwo rero umuryango we watubwiye ko mugitondo babonye atameze neza bashaka uburyo bamuzana kunyura muri scanner ariko batugeraho ayo masaha, ntabwo ari ibitaro bya Kibogora byamuzanye, we yaje aje kunyura muri scanner ariko bamwakiriye babona ari umuntu wo kwitabwaho byihuse kuko yaje yanaze ijosi afite ibimenyetso by’umuntu uri muri koma, bagerageza kumuzanzahura ariko biranga mu minota 30 bemeza ko yamaze kuvamo umwuka.”

Hari hashize igihe gito Dore Imbogo avuze ko yarwariye mu bitaro bya Kibogora kandi ko ubushobozi bwo gukomeza kwivuza bwabaye buke asaba ko bazamusabira imbabazi aramutse atagarutse i Kigali.

Yagize ati: ”Nintagaruka i Kigali, muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka, muzansezere neza.”

Dore Imbogo yamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa Dore Imbogo ari nayo abakunzi be bamwitiriye.

TANGA IGITECYEREZO

  • Sezibera Peter
    July 28, 2024 at 8:46 am Musubize

    Nihanganishije Umuryango Wanyakwigendera Ahobarihose Bakomeze Kwihangana Nabaribamuzi Kwizina Rya Dore Imbogo Bakomeze Kwihangana Imana Imwakiremubayo Aruhukire Mumahoro .

  • Jean de Dieu HABINEZA I ZAZA
    July 28, 2024 at 11:06 am Musubize

    Imana imwakire mubayo aruhukire mu bayo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA