Umuhanzi Munezero Eric Prince wamenyekanye nka Vex Prince agiye kwitabira iserukiramuco ryateguwe na ‘MASA Africa’ imwe mu nzu ziberamo amarushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika ahuza abahanzi b’ingeri zitandukanye barimo abaririmbyi, ababyinnyi, abakinnyi b’ikinamico n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi.
Ni iserukiramuco ribera i Abidjan muri Côte d’Ivoire, rikaba umwanya ukomeye wo kumenyekanisha impano, guhuza abahanzi n’abashoramari, no guteza imbere umuco nyafurika ku rwego mpuzamahanga.
Mu mwaka wa 2026, iri serukiramuco rizitabirwa n’abahanzi batoranyijwe hashingiwe ku bipimo byo ku rwego rwo hejuru birimo ubwiza bw’ibihangano (quality of work), ubunyamwuga ndetse n’icyizere cy’iterambere ryabo mu muziki.
Muri abo batoranyijwe harimo Vex Prince, umuhanzi w’umunyarwanda ugiye kwitabira iri serukiramuco (festival) ku nshuro ye ya mbere.
Vex Prince ni umwe mu bahanzi bakomeje kuzamuka neza mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Gutoranywa kwe mu kwitabira MASA 2026, kuri we ngo ni ikimenyetso cy’uko impano ye yemewe ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’umuziki nyarwanda ukomeje kwaguka ukagera kure.
Amakuru avuga ko akanama nkemurampaka ka MASA kamuhisemo gashingiye ku bwiza bw’ibihangano bye (quality of work), uburyo agaragaza ubunyamwuga mu muziki, kuba ari umuhanzi ufite icyerekezo kandi ushobora kugera kure.
Uyu muhanzi azaba ahagarariye u Rwanda ndetse n’Afurika y’Iburasirazuba, bikaba ari ishema rikomeye ku gihugu no ku ruganda rw’umuziki muri rusange.
Kuri gahunda y’ibitaramo bya Vex Prince muri MASA 2026, azataramira mu bitaramo bibiri bikomeye birimo ikizabera i Yelam’s ku wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026 guhera saa mbiri kugeza saa tatu z’umugoroba.
Ikindi gitaramo azitabira, ni ikizabera muri Palais de la Culture mu cyumba kizwi nka Lougah François gifite imyanya 1,500 ku wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2026 kuva saa mbiri n’igice.
Vex Prince agira ati: “Icyo bivuze ku Rwanda ni uko kwitabira kwanjye muri MASA Africa atari amahirwe yanjye bwite gusa, ahubwo ni intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda.”
Akomeza agira ati: “Ni uburyo bwo kwamamaza umuco nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, guhuza abahanzi nyarwanda n’isoko mpuzamahanga no gufungura imiryango mishya mu muziki.”
Ibi ngo bituma u Rwanda rukomeza kugaragara nk’igihugu gifite impano nyinshi kandi zifite ejo hazaza heza mu ruganda rw’imyidagaduro.
MASA Africa 2026 ni urubuga rukomeye kuri Vex Prince rwo kugaragariza Isi impano afite.
Kuba yaratoranyijwe muri iri rushanwa rikomeye, ni gihamya y’uko umuziki nyarwanda ugeze ku rwego rwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Vex Prince yatangiye umuziki mu 2022. Amashuri yisumbuye yayize muri Sunrise High School i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru mu bijyanye n’Ubumenyamuntu, Ubutabire ndetse n’Ibinyabuzima. Muri Kamena 2025 yamuritse album ye ya mbere yise ‘Levitation’.
