Umuhanzikazi Ciney yasubukuye umuziki nyuma y’imyaka 4 awuhagaritse
Ibyamamare

Umuhanzikazi Ciney yasubukuye umuziki nyuma y’imyaka 4 awuhagaritse

MUTETERAZINA SHIFAH

March 12, 2026

Umuhanzikazi ukora injyana ya Hip Pop, Uwimana Aisha wamenyekanye nka Ciney, yatangaje ko yagarutse mu gukora muziki nyuma y’imyaka 4 yari ishize atawukora, avuga ko gutekereza ku ntego ye nk’umuhanzi no ku buryo yakoresheje impano ye, byamuteye gusubira kuri uwo mwuga wamumenyekanishije.

Ciney yamenyekanye kuva mu 2010 kubera indirimbo ze zitandukanye zirimo nka Make Them Talk, Nk’abandi, yafatanyije na Danny Nanone, na Arabizi n’izindi yagiye ashyira hanze zigakundwa n’abatari bake.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Ciney yagaragaje ko yakuze akunda umuziki ndetse akenshi yawukoraga agamije kwishimisha.

Yagize ati: “Nakuze nkunda umuziki, nanarimbaga nk’uburyo bwo kwishimisha. Ciney neretse Abanyarwanda ngitangira umuziki aracyahari, sinigeze nibagirwa igice cy’umuziki kiri muri njye.”

Akomeza agaragaza ko uretse urukundo rw’umuziki ikindi cyamugaruye ari ikiganiro yagiranye n’umupasiteri bigatuma afata umwanzuro wo kugaruka mu muziki.

Ati: “Nigeze guhura n’umupasiteri, arambaza ngo Imana iramutse ikubajije icyo wakoresheje impano yaguhaye wasubiza iki? Bikubitiraho ko iyo uhagaritse umuziki ubura amahoro kubera ko hari byinshi uba ushaka gusangiza Isi, ni uko nahisemo kongera gukora umuziki.”

Ciney avuga ko yari yarahisemo kuba ahagaritse umuziki kugira ngo yite ku masomo ye n’umuryango ndetse n’ibindi bikorwa bye.

Ciney yaherukaga gushyira hanze indirimbo mu 2022, akaba yarayise ‘A Woman’ igaruka ku bigwi by’abagore mu muryango mugari, indirimbo yakoranye na Tonzi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uwo muhanzikazi atangaje ibi nyuma y’ibyumweru bibiri ashyize hanze indirimbo yise Avec toi ifite ubutumwa bw’urukundo.

Kugeze ubu Ciney avuga ko yamaze gusubira mu nzu zitunganya umuziki kandi arimo kwita ku mishinga itandukanye vuba aha bazabona indirimbo nyinshi bityo abakunzi b’indirimbo ze bakwiye bitegura indirimbo nyinshi kuko atazongera guhagarika.

Ciney avuga ko kugaruka mu muziki byatewe n’ikiganiro yagiranye na Pasiteri

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA