Umuhanzikazi France Mpundu yambitswe impeta y’urukundo
Imyidagaduro

Umuhanzikazi France Mpundu yambitswe impeta y’urukundo

MUTETERAZINA SHIFAH

November 16, 2025

Umuhanzikazi uri mu bakizamuka France Mpundu wabaye muri Afurika y’Epfo yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Moctar bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ry’itariki 15 Ugushyingo 2025, ubwo aba bombi bari mu kiganiro “Secret Story” gishingiye ku irushanwa ryitwa gutyo gitambuka kuri shene ya Canal Magic n’izindi.

Amakuru avuga ko aba bombi urukundo rwabo rwatangiye ubwo bahuriraga muri iryo rushanwa ugakomeza ukaguka kugeza ubwo bateye iyo ntambwe.

Ubwo yari agiye kumwambika iyo mpera Moctar yaciye amarenga ko bamaze igihe bageragezwa mu rukundo ariko atigeze ashidikanya ko ari we Imana yamugeneye.

Yagize ati: “France mukunzi wanjye. Nabikubwiye inshuro nyinshi. Kuva nahura na we nagize amarangamutima adashidikanya rwose kuri wowe.

Uyu munsi reka mbikubwire kurushaho. Uyu munsi niteguye ku guha igihamya cy’uburyo nkukundamo kurushaho. Mu cyumweru kimwe twanyuze mu bigoye, ariko twavuyemo nk’abatsinzi.”

Mu marangamutima agaragaza gutungurwa bidasanzwe Mpundu ntiyashidikanyije yahise amubwira “Yego”.

France Mpundu ni umuhanzi abarizwa mu nzi ifasha abahanzi (Label) yitwa ‘Huha Records’ ya Juno Kizigenza.

Bivugwa ko Moctar afite inkomoko mu gisekuru cy’umwami wa nyuma wa Niger.

France Mpundu yambikiwe impeta kuri televiziyo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA