Ubuhinzi bw’urusenda mu Rwanda bukomeje gutera imbere kubera ikirere cyiza ndetse no kuba rufite isoko ryagutse by’umwihariko mu gihugu cy’u Bushinwa no mu Buhinde.
Uwizeyimana Herman ni umwe mu Banyarwanda bihebeye ubuhinzi bw’icyo gihingwa gikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Uyu mugabo ni impuguke akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bumenyi bw’isano y’ibinyabuzima n’ibidukikije (Ecology) yakuye muri Kaminuza ya Siyansi y’u Bushinwa.
Uyu munsi ni Umuyobozi w’Ikigo Fisher Global Ltd gikora ubuhinzi bwa bw’urusenda rutukura, ibigori na Soya.
Ni ikigo gitunganya urusenda rwoherezwa mu mahanga, kikubaka ibikorwa remezo bibikwamo cyangwa byumisha umusaruro ndetse kikaba kiri no mu bwubatsi muri rusange.
Ibikorwa byabo bimaze gukwira mu bice bitandukanye by’Igihugu nko mu Karere ka Rwamagana ari ho hari icyicaro gikuru, i Ndera na Rusororo mu Karere ka Gasabo, mu ka Kayonza, Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Kirehe, Rwamagana, Huye, Nyamagabe, Rulindo, na Gakenke.
Uwizeyimana avuga ko ubuhinzi bw’urusenda buri mu bigira uruhare mu gushimangira ubutwererane bw’u Rwanda n’u Bushinwa kuva mu mwaka wa 2021 ubwo u Rwanda rwatangiraga kohereza urusenda rwumishijwe muri icyo gihugu.
Yagize ati: “Iyo abantu bavuze ku rusenda, bahita batekereza ku Bushinwa. Buri wese azi ko isoko ryacu ari u Bushinwa kandi tumaze kugira abahinzi benshi bahinga urusenda.”
Yavuze ko mu myaka itatu ishize, Ikigo ayoboye cyohereje mu mahanga toni z’urusenda ziri hagati ya 200-300 buri mwaka, akaba yizera ko politiki nshya y’u Bushinwa yabakuriyeho imbogamizi mu bucuruzi igiye kumufasha kugera ku ntego yo kohereza nibura toni 1.500 z’urusenda buri mwaka.
Guhera mu kwezi k’Ukuboza 2024, u Bushinwa bwakuriyeho imbogamizi mu bucuruzi ibihugu byose bikiri mu nzira y’amajyambere, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu by’Afurika byungukiye kuri iyo Politiki nshya yiswe zero-tariff.
Uretse iyo politiki, u Bushinwa bwanatangije ingamba zo guhindura isoko ryabo ryagutse ry’ibiribwa, amahirwe y’ingenzi ku bihugu binyuranye by’Afurika, bushyigikira gahunda zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
By’umwihariko, u Rwanda ruri mu bihugu byoroherejwe kwitabira amamurikagurisha mpuzamahanga mu Bushinwa, guhuza ibicuruzwa by’u Rwanda n’amasoko yagutse mu Bushinwa no ku Isi ndetse no gusinyana amasezerano y’ubukungu yubaka ubutwererane bw’Igihe kirekire.
Urusenda n’ikawa by’u Rwanda ni byo bicuruzwa by’ingenzi bikomeje kwigarurira isoko ry’u Bushinwa mu gihe Kenya yoherezayo avoka, Benin ikoherezayo inanasi, Malawi ikoherezayo ubunyobwa na ho Mozambique ikoherezayo imbuto za macadamia na cashew.
Ubuyobozi bukuru bwa Gasutamo y’u Bushinwabitangaza ko mu mazi umunani ya mbere y’umwaka wa 2024, u Bushinwa bwatumije umusaruro w’ubuhinzi wo muri Afurika ufite agaciro ka miliyari 4 z’amadolari y’Amerika, ukaba wariyongereye ku kigero cya 4.8% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Isoko ryagutse ry’u Bushinwa rinavugwaho kuba ryaragize uruhare mu guteza imbere urwego rw’inganda mu bihugu bitandukanye by’Afurika harimo no kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi.
U Bushinwa bukomeje kwagura ubutwererane n’Afurika
Leta y’u Bushinwa ikomeje kwagura ubutwererane n’ibihugu bitandukanye by’Afurika, kugira ngo inyungu ku baturage b’impande zombi zikomeze kwaguka.
Ni muri urwo rwego, Minisitiri w’Ubutwererane w’u Bushinwa ari mu ruzinduko mu bihugu bitandukanye by’Afurika yatangiye ku wa 5 kugeza ku wa 11 Mutarama 2025.
Ibihugu yagendereye ni Repubulika ya Congo Brazzaville, Chad na Nigeria, akaba ari umwaka wa 35 wikurikiranya uyu muyobozi ahisemo Afurika mu ngendo akorera mu mahanga buri mwaka.
Wang, umwe mu banyamuryango ba Komite y’Ishyaka riri ku Butegetsi, yashimye umuco w’igihe kirekire ndetse n’umurage wihariye wa dipolomasi y’u Bushinwa yimakaza ubushuti burambye n’Afurika.
Mu myaka myinshi ishize, u Bushinwa bwagiye bushyigikira iterambere ry’Afurika mu nzego zitandukanye uhereye lu bucuruzi, inganda, kwimakaza ubuhinzi bwa kijyambere, kubaka ubushobozi byose bitanga inyungu kuri za miliyari z’abaturage b’Afurika n’u Bushinwa.