Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwavuze ko Umuhumuza Gisèle wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), akaba ashinjwa ibyaha akekwaho kuba yarakoreye mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), azasomerwa ku wa Gatatu tariki 10 Nzeri 2025.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin, yabwiye Imvaho Nshya ko mu byaha Umuhumuza Gisèle watawe muri yombi idosiye ye ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha akekwaho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ubushuti, urwango, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, no gukoresha umutungo wa Leta mu buryo butagenwe.
Ibyaha ubushinjacyaha burega Umuhumuza busanga ari ibyaha bikomeye, ari yo mpamvu bwamusabiye gufungwa by’agateganyo.
Yagize ati: “Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa by’agateganyo, icyemezo kizasomwa ejo ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.”
Umuhumuza arakekwaho ibyaha yaba yarakoze ubwo yari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa WASAC, akaba ari umwe mu bayobozi bafunzwe mu idosye imwe na Prof Omar Munyaneza wari Umuyobozi wa WASAC Group.
Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko ibyaha Umuhumuza akurikiranyweho birimo ibifitanye isano ya bugufi n’ibyo Prof. Omar Munyaneza n’abandi bafunzwe mu ntangiriro za Kanama bakurikiranyweho.