Umuhungu wa Muammar Gaddafi yiciwe muri Libya
Mu Mahanga

Umuhungu wa Muammar Gaddafi yiciwe muri Libya

KAMALIZA AGNES

February 4, 2026

Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu w’uwahoze ayobora Libya, Muammar Gaddafi yiciwe muri icyo gihugu n’abagizi ba nabi bari bipfutse amasura bamusanze mu rugo iwe i Zintan.

Urupfu rwe rwemejwe n’umunyamategeko we; Khaled al-Zaidi, n’umujyanama we mu bya politiki, Abdulla Othman,mu butumwa bashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 03 Gashyantare ariko ntibatanga ibisobanuro birambuye.

Itsinda rishinzwe politiki rya Gaddafi ryasohoye itangazo rivuga ko abantu bane bagabye igitero cy’ubugwari n’akagambane,ryongeraho ko habanje kubaho imirwano n’abagabye igitero.

Khaled al-Mishri, wahoze ari Umuyobozi w’Inama Nkuru ya Leta ikorera i Tripoli yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse kandi rinyuze mu mucyo kuri urwo rupfu kandi ababigizemo uruhare bose bakabiryozwa.

Nubwo Gaddafi atigeze agira umwanya wemewe mu buyobozi bwa Libya yabonwaga nk’uwari wungirije se kuva mu mwaka wa 2000, kugeza mu 2011, igihe se Muammar Gaddafi yicwaga.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA