Umuhungu w’umukinnyi w’icyamamare mu ruhando rwa Sinema mu gihugu cya Nigeria Oludotun Baiyewu Jacobs (Olu Jacobs) yanyomoje ibihuha bimaze iminsi bivugwa ko yitabye Imana.
Ni ibyo yagarutseho mu mashusho yashyizwe ahagaragara n’umuhungu we kuri uyu wa mbere tariki 01 Nyakanga 2024, amubwira ko hari amakuru avuga ko yitabye Imana.
Jacobs wagaragaraga nk’ufite intege nke yagaragaraga aganira n’umuhungu we hanyuma anyomoza iby’ayo makuru.
Muri ayo mashusho umuhungu we yagiraga ati: “Uraho papa, uranyumva? Bavuze ko wapfuye.”
Ati: “Yego ndakumva, oya, ni ikinyoma, ndi muzima.”
Umuhungu wa Jacobs yatangaje ko baza kujya muri Club yitwa Ikoyi aho abakwirakwije ibihuha by’urupfu rwa se baza kumubona.
Uretse amashusho yashyizwe ahagaragara n’umuryango w’uyu mukinnyi wa filime muri Nigeria, umuryango w’Abakinnyi ba filime bo muri icyo gihugu babyamaganiye kure.
Mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati: “Ariko ni gute mwishimira kwandika ijambo uruhukire mu mahoro (RIP) ku muntu ukiri mu zima, buri mwaka mugahora mubikora? Ararwaye ararembye ariko ni muzima, ibi muhora mubikorera uyu mugabo w’umunyabigwi mubihagarike Uncle Olu Jacobs aracyari muzima.”
Si ubwa mbere hakwirakwizwa ibihuha by’urupfu rw’uyu mukinnyi wamenyemanye cyane muri Nollywood, kuko byagiye bivugwa inshuro nyinshi mu myaka mike ishize.
Jacobs yakinnye filime zitandukanye zirimo Ashanti, The Dogs of War, Pirates Adesuwa n’izindi.
Uyu munyabigwi mu ruhando rwa sinema muri Nigeria afite imyaka 81 y’amavuko kuko yabonye izuba tariki 11 Nyakanga 1942, akaba yitegura kugira isabukuru y’imyaka 82 y’amavuko mu minsi iri imbere.