Umujyi wa Kigali: Polisi ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu bigo by’amashuri
Ubutabera

Umujyi wa Kigali: Polisi ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu bigo by’amashuri

KAYITARE JEAN PAUL

November 16, 2024

Polisi y’u Rwanda muri iki cyumweru yakomeje ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kwirinda impanuka zo mu muhanda mu bigo by’amashuri. 

Ni ubukangurambaga bwatangiwe mu mashuri atandukanye ku wa Kane tariki ya 14 no ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo, aho abanyeshuri bibukijwe kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubikumira no kubirwanya batanga amakuru, bakirinda n’imyitwarire yabateza impanuka igihe bari mu muhanda.

Haganirijwe abanyeshuri bagera ku 7,896 n’abarimu 211 bo mu bigo birimo; Urwunge rw’amashuri rwa Rusororo, A.P.A.E.R, Day Star School gihereye mu murenge wa Bumbogo, GS Remera Protestant n’Ishuri rya APADE riherereye mu murenge wa Kicukiro.

Hashinzwe kandi amahuriro yo kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-Drug Clubs) n’ayo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina 9Anti-GBV Clubs) muri buri kigo.

Superintendent of Police (SP) Viateur Ntiyamira, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko iyi ari gahunda isanzwe ikorwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage, mu rwego rwo gukangurira abanyeshuri kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse no kwirinda impanuka igihe bakoresha umuhanda.

Yagize ati: “Mu bigo by’amashuri ahanini haba harimo urubyiruko; abenshi muri bo bageze muri ya myaka igoye (Adolescence). Usanga rero bishora mu byaha bitandukanye rimwe na rimwe bagendeye mu kigare cyangwa batanazi ko ibyo barimo gukora bigize icyaha.

Bisaba kubaba hafi ukabigisha ibyo byaha ibyo aribyo, ingaruka zabyo ndetse n’uburyo babyirinda, ikirenze kuri ibyo bakanagira uruhare mu kubikumira no kubirwanya batanga amakuru y’ababikora cyane ko burya iyo wigishije ikintu abakiri bato hakiri kare badapfa kukibagirwa.”

Yavuze ko abanyeshuri nabo bafite uruhare runini mu gufatanya na Polisi n’izindi nzego mu gucunga umutekano baziha amakuru, kuko aho baba cyangwa aho banyura bajya cyangwa bava ku ishuri babona byinshi bihakorerwa, biba birimo n’ibyahungabanya umutekano.

Amafoto: RNP

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA