Umujyi wa Kigali watangaje ko inyubako 10 zitujuje ibisabwa mu kwirinda inkongi z’umuriro zizafungwa guhera ku wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2026, saa moya z’umugoroba.
Mu itangazo yashyizwe hanze ku wa 4 Ugushyingo 2026, Umujyi wa Kigali wagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku bugenzuzi bukomeje gukorwa ku iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda inkongi.
Inyubako zafunzwe ni Catchup Building Gisimenti, Agakiriro ka Gatenga, Agakiriro ka Gahanga, Rwanda Foam Showroom Gikondo, KAL Plaza Gikondo, N&B Plaza Kigarama, Eden Tower Nyarugenge, Matheus House Nyarugenge, Ntaganzwa House Nyarugenge na Ndaru Arcade Nyarugenge.
Umujyi wa Kigali wasobanuye ko izi ngamba zigamije kurengera ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo, barimo ba nyir’ibikorwa by’ubucuruzi, abakozi n’abakiliya.
Itangazo riragira riti: “Ba nyir’izi nyubako n’abazicunga, n’abandi bose ubugenzuzi bwagaragarije ibyo gukemura, barasabwa kwihutira gukemura ibibazo byagaragaye mu bijyanye no kwirinda inkongi.”
Gufungwa kw’izi nyubako ni ukw’agateganyo, kuko izizuzuza ibisabwa zizemererwa kongera gufungura nyuma yo kugenzurwa.
Umujyi wa Kigali wanibukije ba nyir’inyubako bose n’abazicunga ko bafite inshingano zo guhora bazibungabunga no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi, kugira ngo ubuzima n’umutungo by’abazituye, abazikoreramo n’abazigana birindwe.
Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva mu 2021 kugeza mu 2025 habaye inkongi 1 380, zakomerekeyemo abantu 125, zigahitana 28, mu gihe imibare yo kugeza muri Nzeri 2026 igaragaza ko habaye izindi nkongi 418, zakomerekeyemo abantu 41, zigahitana 19.