Umukandida Mpayimana natorwa azashyiraho amategeko atuma umugore atirukanwa ngo asige umwana
Politiki

Umukandida Mpayimana natorwa azashyiraho amategeko atuma umugore atirukanwa ngo asige umwana

KAYITARE JEAN PAUL

June 27, 2024

Umukandida Mpayimana Philippe wiyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora yo muri Nyakanga uyu mwaka, ku wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024 yabwiye abaturage ba Burera imigabo n’imigambi ye naramuka atsinze amatora.

Yiyamamarije mu Turere twa Musanze na Burera agaragaza imigabo n’imigambi. Nagirirwa icyizere agatorwa azashyiraho amategeko akomeye arengera umugore n’umwana.

Mu Karere ka Burera yibanze kuzafasha abaturage kuzabona amazi mu ngo zabo no guteza imbere umuryango cyane cyane hubahirizwa uburenganzira bw’umugore n’umwana.

Yagize ati: “Umugore kumugira Minisitiri ntibihagije, umutegarugori wo mu cyaro mu gihe ashwanye n’umugabo we, ni ibintu bibaho, ahita amumenesha umugore akagenda asize umwana muto mu rugo.

Ndashaka ko bizaba bizira mu mategeko ko nta mugore wirukanwa ngo asige umwana nubwo yaba akennye kuko abagore akenshi bibwira ko bakennye, umwana agomba gukurira aho yavukiye byaba ngombwa umugabo akaba ari we ugenda.”

Umutoniwase Josiane witabiriye kumva imigabo n’imigambi by’umukandida Mpayimana, yishimiye ingingo yabagejejeho.

Ati: “Yavuze neza cyane nabikunze, kuba yadushyigikira nk’urubyiruko ndetse n’abategarugori.”

Hakizimana Fabien we yavuze ati: “Turi hano kumushyigikira kuko afite imigabo n’imigambi ye, natwe dufite amahitamo nk’Abanyarwanda. Dukurikije ibyo atubwiye tuzihitiramo.”

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Mpayimana Philippe yaniyamamarije mu Karere ka Musanze muri santeri ya Byangabo mu Murenge wa Busogo.

Mpayimana yabwiye Abanyamusanze ko nibamugirira icyizere cyo kuyobora u Rwanda, afite ingingo 50 agomba kuzashyira mu bikorwa by’umwihariko iz’ubukungu nko kugabanya imisoro ikava kuri 18%, ikamanuka.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA