Mpayimana Philippe, Umukandida wigenga uhatanira kuyobora Igihugu, ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatandatu ytariki 22 Kamena 2024 yabitangiriye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mahama ku kibuga cy’umupira cya Munini ndetse muri santeri ya Remera mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Urubyiruko ni rwo rwiganje mu bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza ndetse anashyigikirwa n’abo mu muryango we barimo Umugore n’abana be.
Yabwiye abaturage baje kumushyigikira ko nibaramuka bamutoye azabagezaho ibikubiye mu migabo n’imigambi ikubiye mu ngingo 50 muri manda y’imyaka Itanu.
Abaturage b’i Ngoma yababwiye ko nibamutorera kuba Perezida wa Repubulika, abanyeshuri bifuza inguzanyo zibafasha kwiga Kaminuza bazajya bazihabwa nta kindi kigendeweho, kuko n’ubundi ngo baba bazishyura izo nguzanyo.
Yavuze ko azita ku mikoreshereze y’ubutaka, kongera ibiribwa, guteza imbere inganda nto, guteza imbere uburezi n’amategeko agenga ubukomisiyoneri kuko ngo Abakomisiyoneri bahungabanya ubukungu.
Kuri we yizeye ko ubuyobozi bushya buzajyaho kandi ko abazaba biyamamaje n’abatoye bazumva ko amatora yagenze neza.
Yishimiye uko yakiriwe mu Karere ka Ngoma na Kirehe kandi ko yizeye ko azatsinda amatora.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena 2024, arabikomereza mu Karere ka Kayonza na Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Amafoto: Interineti