Rutambi yasezeranye mu mategeko na Kobusingye Grace
Imyidagaduro

Rutambi yasezeranye mu mategeko na Kobusingye Grace

MUTETERAZINA SHIFAH

November 15, 2025

Iradukunda Rutambi Wilson wemenyekanye nka Rutambi, mu mikino yo guterura ibiremereye yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Kobusinge Grace bitegura kurushinga.

Ni umuhango aba bombi bakoreye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda tariki 14 Ugushyingo 2025.

Mu kiganiro na Imvaho nshya, Rutambi ukunzwe cyane mu marushanwa yo guterura ibiremereye anyuza ku muyoboro wa Youtube zitandukanye avuga ko ari intambwe ishimangira agaciro k’urukundo rwabo.

Yagize ati: “Ni intambwe ishimishije cyane buri musore cyangwa inkumi itarashinga urugo aba yifuza gutera, mbifata nk’ikimenyetso cyo gukundana n’umuntu ukabiha agaciro.”

Aba bombi basezeranye mu mategeko mu gihe imyiteguro y’ibindi birori by’ubukwe ikomeje aho ubukwe buzaba tariki 13 Ukuboza 2025 bukazabera mu Karere ka Rubavu.


Rutambi avuga ko amaze imyaka irindwi akundana na Kobusinge Grace bagiye kurushinga kandi ko ari iby’agaciro kuba wakundana n’umuntu icyo gihe cyose bikagera aho muhuza umugambi mukabona bikwiye ko mubana.

Ati: “Ndagushimiye mukundwa, nshimye Imana yakumpaye.”

Rutambi yaherukaga kwegukana igihemo cy’uwahize abandi mu guterurisha icyuma agatuza aho yateruye ikingana n’ibilo 150, mu irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda (Fédération Rwandaise d’Haltérophilie et Force) ryabaye muri Kamena 2024.

Rutambi avuga ko ari ikimenyetso gushimangira urukundo rwabo bamaze imyaka irindwi
Ubwo Rutambi na Kobusinge biteguraga gusezerana mu mategeko
Muri Kanama 2024, Rutambi yegukanye igihembo cy’uwahize abandi mu guteruza agatuza ibirori 150

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA