Umukinnyi wa Filime uzwi cyane mu ruhando mpuzamahanga Michelle Yeoh agiye guhabwa inyenyeri y’icyubahiro ahazwi nka ‘Hollywood Walk of Fame’ nyuma y’imyaka isaga 40 amaze muri uwo mwuga.
Iyo nyenyeri igiye guhabwa mukinnyi izwi nka “Hollywood Walk of Fame”, isanzwe ihabwa abanyabigwi nk’icyubahiro gihabwa ibyamamare byagize uruhare rudasanzwe mu myidagaduro ku Isi.
N’ibyatangajwe n’Urugaga rw’Ubucuruzi rwa Hollywood (Hollywood Chamber of Commerce), binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza ko Michelle Yeoh azahabwa iyo nyenyeri.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Walk of Fame Ana Martinez, yavuze ko bishimiye kwakira Michelle Yeoh muri urwo rwego rw’abanyabigwi.
Ati: “Si impano idasanzwe ya Michelle, ubuhanga n’urugendo rwe rwarenze imipaka byasize ikimenyetso kidashobora gusibangana mu myidagaduro. Inyenyeri ye ni icyubahiro gihabwa umuntu waciriye inzira abandi kandi ugikomeje guhumuriza no gutera imbaraga abamukurikira ku Isi hose.”
Bakomeza bagaragaza ko uwo mukinnyi wa Filime agiye guhabwa iyo nyenyeri mu cyiciro cya “Motion Pictures”, cyagenewe abagize uruhare rukomeye mu iterambere rya sinema, akazahabwa inyenyeri ya 2 836 muri Hollywood Walk of Fame.
Ibyo bigiye kuba nyuma y’uko Michelle Yeoh amaze amezi atanu avuye mu Rwanda mu birori byo Kwita abana b’ingagi amazina wabereye mu Kinigi tariki 05 Gashyantare 2025, icyo gihe yise umwana w’ingagi ‘Rwogere’ bisobanura kumenyekana cyane.”
Uyu mugore ukomoka muri Malaysia yabereye abandi banya-Aziya irembo n’ikiraro mu bijyanye no gukina filime mu ruganda rwa filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Hollywood) ndetse yigeze gushyirwa mu bavuga rikumvikana ku ruhando mpuzamahanga.
Uretse Michelle Yeoh abandi bakinnyi ba filime bahawe izo nyeyeri barimo Marilyn Monroe, Umuhanzi Michael Jackson,Walt Disney, Audrey Hepburn, Oprah Winfrey n’abandi
Inyenyeri iheruka ya Hollywood Walk of Fame yari iya 2 835 yahawe umukinnyi wa filime w’Umutaliyani witwa Franco Nero. Ayihabwa tariki ya 12 Gashyantare 2026.
Biteganyijwe ko Michelle Yeoh azahabwa inyenyeri ye tariki 18 Gashyantare 2026, mu birori bizabera kuri 6 927 Hollywood Boulevard i Los Angeles muri Leta ya California.

