Umunyabigwi muri sinema ya Nigeria Peju Ogunmola, ari mu gahinda ko gupfusha umwana umwe yagiraga w’umuhungu witwa Shina.
Uyu mwana w’umuhungu wari ufite imyaka 24, bivugwa ko yazize impanuka yo mu bwogero aho yanyereye akagwa akabura uwamutabara kugeza igihe yaje kwitaba Imana kubera kubura ubutabazi.
Ni inkuru yamenyekanye kuri uyu wa 02 Nzeri 2025, ubwo byari bitangajwe n’umwe mu bategura bakanatoza filime Seun Oloketuyi wabyanditse kuri Facebook asaba abantu kuzirikana uyu mubyeyi mu isengesho.
Yanditse ati: “Peju Ogunmola yapfushije umuhungu we w’imyaka 24 y’amavuko, umwana we w’ikinege ni ukuri! Mumuzirikane mu isengesho.”
Bivugwa ko uyu musore yitabye Imana mu gihe yari amaze igihe gito asoje amasomo ye muri gahunda y’igihugu yashyiriweho urubyiruko (NYSC).
NYSC Ni gahunda y’umwaka umwe muri Nigeria ikorwa ku banyeshuri barangije amashuri makuru mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu cyabo no kugira uruhare mu iterambere ryacyo arinako himakazwa ubumwe bw’abaturage.
Shina yitabye Imana mu gihe nyina yari yagiye gufata amashusho ya filime arimo gukinamo, ibyamuteye agahinda gakomeye.
Peju yamenyekanye cyane muri filime z’urwenya zirimo Maradona yasohotse mu 2003, Mafi Wonmi yo mu 2008, Toromade yabiciye mu mwaka wa 2009, n’izindi.