Umukinnyi wa Filimi Connie Chiume yitabye Imana
Imyidagaduro Mu Mahanga

Umukinnyi wa Filimi Connie Chiume yitabye Imana

MUTETERAZINA SHIFAH

August 7, 2024

Umukinnyi wa filime uzwi cyane muri Afurika y’Epfo, Connie Chiume yitabye Imana afite imyaka 72.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024, bivugwa ko yashizemo umwuka ejo hashize ku wa Kabiri.

Abo mu muryango we bagize bati: “Umuryango wa Chiume ubabajwe no kubamenyesha urupfu rwa Connie Chiume wamamaye nk’umukinnyi wa filimi ku rwego mpuzamahanga. Connie w’imyaka 72, yapfiriye mu bitaro bya Garden mu mujyi wa Johannesburg ku wa 6 Kanama 2024.”

Abo muri uwo muryango bavuga ko mu bihe bitarambiranye bazamenyesha inshuti n’abavandimwe uko gahunda y’imihango yo kumushyingura mu cyubahiro izaba iteye, kugira ngo abakunzi be bazamuherekeze.

Connie Chiume yamenyekanye cyane muri filimi z’uruhererekane zacaga kuri Televiziyo zikunzwe zirimo Mohlolohadi, Zone 14, Yizo Yizo, Rhythm City, House keeper, Grassroots, Black Panther n’izindi.

Zimwe muri filimi aherutse gukinamo ni Gomora, nyuma agaragara no muri filimi ya Beyonce yiswe Black Is King.

Connie Chiume wagize uruhare runini muri Black Panther na Wakanda Forever, yavutse tariki 5 Kamena 1952, yitabye Imana tariki 6 Kanama 2024, akaba yari afite abana bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri.

Mu 1989 ni bwo Connie yatangiye gukina filimi nyuma yo gushyingirwa mu 1985 nubwo atahiriwe n’urushako kuko nyuma y’imyaka 15 yatandukanye n’uwo bashakanye mu 2004, nubwo atigeze atangaza amazina ye.

TANGA IGITECYEREZO

  • Eloni Masike
    August 8, 2024 at 8:11 am Musubize

    Nihanganishje Umurango Wababuze Uwabo Kubwinkuru Yinshamugongo Ya Nyakwigendera Connie Chiume Bakomeze Kwihangana Nabamuzi Bosebakomeze Kwihangana Imana Imwakire Mubayo Aruhukire Mumahoro .

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA