Umukobwa wa Pst. Rutayisire yahishuye uko ubwamamare bwa se bwamuciye mu tubyiniro
Ibyamamare

Umukobwa wa Pst. Rutayisire yahishuye uko ubwamamare bwa se bwamuciye mu tubyiniro

MUTETERAZINA SHIFAH

February 26, 2026

Umukobwa wa Pasiteri Antoine Rutayisire, Isimbi Deborah yahishuye uko kubaho mu bwamamare bw’izina rya se byamubereye umutwaro bigatuma afata umwanzuro wo kureka kujya mu tubyiniro kandi yarakundaga kubyina.

Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari mu batumirwa b’ikiganiro gihuriramo abubatse ingo zimaze igihe gito n’abamaze igihe kirekire bubatse gitegurwa n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apostle Mignonne Kabera, mu rwego rwo gufasha ingo gukomera.

Isimbi wari kumwe n’umugabo we, yavuze ko yatinze kwakira agakiza nubwo yari yaravutse mu muryango ukijijwe.

Ibyo byatumye abaho abangamiwe n’uko se umubyara uri umushumba w’itorero kwandi uzwi na benshi mu itangamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Abana b’abapasiteri dutuye ku kabarore, mwa bantu mwe twaragowe, ntabwo abantu biyumvisha ko turi abana nk’abandi.Batekereza ko tuvukana amababa turi abamalayika, kubaho gutyo njyewe sinabikundaga.”

Yakomeje agaragaza ko yageze n’aho abwira se ko abangamirwa n’umurimo akora uzwi kandi usaba kwitwararika.

Ati: “Nkajya mbwira papa nti, ibi bintu birambangamira, ahantu hose nikandagiriye haba hari umuntu undi ku mutwe ambwira ngo ariko wowe nturi uwa kanaka, nkavuga nti ese Imana ijya kumuhamagara yaraduhamagaranye koko ko navutse yarahamagawe cyera.”

Akomeza asobanura ukuntu uburyo bafatwa muri sosiyete bituma babaho mu buzima bubabihiye kubera ko abantu batatuma babaho ubuzima bwabo.

Ati: “Ubuzima bwanjye bwose bwarahagaze. Ubundi umwana wa pasiteri ntakosa agomba gukora, ntasitara, ntiyitsamura, ntavuga mbega ni malayika ufite amababa. Ntagomba gutinda gushaka kandi ntagomba gushaka kare, hari igihe ntarengwa ya buri kintu kuko ni umwana wa Pasiteri.

Iyo atinze baravuga ngo ko iwabo basenga yatinze ate? iyo yihuse baravuga bati Ehee! Uriya ajyanywe n’iki, ruraje rumunanire ntabwo twashimisha rubanda kandi bahorana indebakure badushyiraho.”

Isimbi ashimangira yahisemo kuba we muri ibyo bihe byose hamwe n’izo ndebakure sosiyete yabashyiragaho kandi agahitamo kuba we nta kiristu kuko yari atarakizwa nubwo hari indangagaciro nyinshi yabaga yaratojwe n’ababyeyi.

Yakundaga kujya mu tubyiniro

Ati: “Nahisemo kuba njyewe. Umunsi umwe ndasohoka kandi nakundaga kubyina cyane,uwo munsi turi abana b’abapasiteri bazwi benshi, mbona umukobwa wari umusekirite. Nkihagera aravuga ngo ariko uyu munsi habaye igiterane cy’abana b’abapasiteri.”

Akomeza avuga ko byamubabaje akamubaza ikimuteye kubivuga ngo undi amubaza niba amubeshyeye icyakora Isimbi amusubiza ko bidakwiye kujya birirwa bacira imanza abana b’abapasiteri kandi bagira ibibazo bakiruka bagana ba pasiteri ngo babasengere.

Yakomeje avuga ngo yakomeje kujya kubyina ariko aza gufata umwanzuro wo kubihagaraika ibyo kubyina nubwo yabikundaga.

Ati: “Ntibyambujije kubyina ariko aho ntahiye nitekerejeho, ndavuga nti ntabwo nzagaruka. Ibi bintu byo guterura izina ry’abandi nkarisiga ibindi bintu sinzabisubira.Uyu ni wo muziki wa nyuma mbyinnye. Ni uko nacitse ku kubyina kandi mbikunda hejuru y’izina ry’undi muntu.”

Isimbi Debora Rutayisire yatangaje ko yaje gufata umwanzuro wo gukizwa ubwo yiteguraga gushyingiranwa n’umukunzi we Safari Brian bari basanzwe bigana muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu bukwe bwabaye tariki 31 Werurwe 2013.

Umukobwa wa Pst Rutayisire, Isimbi Deborah yaciwe mu tubyiniro no kubaha izina rya se
Isimbi Deborah n’umugabo Safari Briana baganirije abantu nk’abakiri bato bamaze imyaka irenga itanu bubatse
Cyari ikiganiro kigenerwa abubatse ingo kigatumirwamo abamaze imyaka hejuru y’itanu bakaganiriza abantu kugira ingo nziza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA