Kayiranga Aloys ni umwe mu banyeshuri bigaga mu mwaka wa Gatandatu ku Ishuri Ryisumbuye rya Nyange mu 1997, akaba yariboneye ibitero by’Abacengezi byahitanye bagenzi be biganaga abandi bagakomereka bazira kwanga kwitandukanya kubera amoko ahubwo bagakomera ku kuvuga ko bose ari Abanyarwanda.
Mu ijoro ryo ku 18 rishyira ku wa 19 Werurwe 1997, Kayiranga ibyo bihe arabyibuka neza cyane kuko Abacengezi babateye bavuye kurya ibya nijoro basubiye mu mashuri gusubiramo amasomo.
Mu buhamya bwe avuga ko mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997, ubwo bari aho barira babonye abantu baza batunga amatoroshi aho bariraga abandi barunguruka ariko ntibabyibazaho cyane ko bagiraga ngo ni Ingabo z’u Rwanda kuko bari baturanye n’umusozi zabagaho kandi zakundaga kuza gucomeka ku muriro ibyombo byabo kuri icyo kigo.
Avuga ko nyuma yo gusoza kurya batangiye gusubira mu mashuri ariko n’abo Bacengezi bamwe muri bo bari bazamutse ariko abandi basigara inyuma.
Kayiranga ni umwe mu banyeshuri bazamutse nyuma ari kumwe na bagenzi be batatu b’abakobwa bari bafite ibiryo bashyiriye bagenzi babo bari barwaye.
Abo Bacengezi babazamutse inyuma barabahagarika barababaza bati:” Amakuru yanyu? Na bo bati ni meza.”
Bakomeje kubabaza niba ibyo kurya byari biryoshye ndetse babaza ibyo biryo bindi bafite abo babishyiriye, abandi na bo babwira abo babishyiriye kandi ko byari biryoshye.
Avuga ko mbere yuko basubira mu ishuri mu masomo babanje gufata akaruhuko bategereje ko inzogera ivuga bagasubira kwiga; nyuma yuko ivuze ubwo bose basubira mu mashuri.
Hashize iminota mike batangiye kwiga bumvise imirindi y’abantu benshi bazamuka n’imbunda ariko ngo hari umusirikare umwe wo mu Ngabo z’u Rwanda, wari waje gucomeka ku muriro w’icyombo wababonye bazamuka ndetse bagirana ikiganiro.
Nyuma yo kubona ari benshi yibuka ko uwo musirikare yavugiye hejuru ababaza abo ari bo, agaira ati: “Muri ba nde? Muri abanyeshuri cyangwa ntimuri abanyeshuri?”
Baramusubije bati: “Uraje utubone.”
Kayiranga akomeza avuga ko bahise batangira kumva urusaku rw’amasasu batangira kurasana ndetse arasamo umwe ahita yiruka; ngo bumva imirindi y’umuntu aca munsi y’ishuri yiruka cyane.
Uko Abacengezi babasanze mu ishuri bakabarasa
Avuga ko mu kanya nk’ako guhumbya bahise bazamuka bagana mu ishuri bigagamo barakaye cyane ndetse umuzamu bahasanze bahita bamutera icyuma banatera gerenade mu ishuri.
Yagize ati: “Ikintu cya mbere uwa mbere yakoze yateyemo gerenade anyujije mu idirishya igwa hejuru y’intebe ariko twese twari turyama hasi iturika igana hejuru.”
Akomeza avuga ko uwari ufite icyuma yateye umuzamu cyajojobaga amaraso yahise yinjira ahita agishwanyagurisha ikayi y’uwitwa Dativa.
Nyuma yo guca iyo kayi uwo Mucengezi yaravuze ati: “Muriga se muriga iki?”.
Kayiranga avuga ko hahise hinjira n’abandi Bacengezi benshi barimo umwe ufite imbunda wambaye ikote rya gisirikare, ipantalo isanzwe n’ibirenge.
Umwe muri bo yaravuze ati: “Est-ce que vous nous connaissez? Twagiye muri Congo mudusangayo ariko uyu munsi mugiye kutobona!”
Yahise ababwira ngo bave mu ntebe abasaba ko baborohereza akazi bakitandukanya, Abahutu bakajya ukwabo n’Abatutsi ukwabo.
Umwe muri abo Bacengezi yagize ati: “Turagira ngo mutworohereze turasha ko Abahutu bajya ukwabo n’Abatutsi ukwabo.”
Kayiranga yari yicaranye na mugenzi we witwaga Mujawariya wari uri kumusobanurira imibare, ahita ababwira ati: ”Twese turi Abanyarwanda muradushakaho iki se kandi?”
Mujawamariya ako kanya ngo bahise bamurasa.
Undi musirikare yahise ahindukira ku rundi ruhande na we aravuga ati: “Ntabwo mushobora kutubwira Abahutu barimo n’Abatutsi barimo? Abo dushaka ni Abatutsi mubatwereke ubundi mutworohereze akazi.”
Undi munyeshuri witwa Bizimana na we yahise avuga ati: ”Twese turi Abanyarwanda.”
Na we bahise bamurasa, barasa nundi witwa Mukambaraga Beatrice.
Kayiranga akomeza avuga ko hahise hinjira Umuyobozi wabo bumva aravuze ati: ”Iminota irabaze muratinda ni akazi kanyu mugire vuba niba byananiranye.”
Muri ako kanya bahise barasa vuba na bwangu basohoka binjira mu rindi shuri ryo mu wa Gatanu.
Kayiranga akomeza avuga ko naho binjiranye umujinya na bwo babasaba kwitandukanya ariko bababera ibamba bakomera ku kuvuga ko bose ari Abanyarwanda.
Kwanga kwitandukanya byatumye na bo babarasa, bamwe barapfa abandi barakomereka.
Ubu imyaka 29 irashize abo banyeshuri bigaga ku Ishuri Ryisumbuye rya Nyange banze kwitandukanya bagakomera ku ndangagaciro y’ubumwe.
Ibyo byatumye Leta y’u Rwanda ibashyira mu Ntwari z’Igihugu, mu cyiciro cyitwa Imena.
Umunani muri bo bitabye Imana mu gihe abandi 39 bakiriho.
Abahise bicwa n’abaje kwitaba Imana nyuma yaho ni Benimana Hélène, Bizimana Sylvestre, Mujawamahoro Marie Chantal, Mukambaraga Béatrice, Mukarutwaza Séraphine, Ndemeye Valens, Niyongira Ferdinand na Sibomana Ananie.
Abakiriho ni Kayiranga Aloys, Abayisenga Théodette, Bavakure César, Bayisenge Noel, Birori Jean Népomuscène, Gatera Silas, Kamayirese Grâce, Kanyemera Augustin, Minani Pascal na Muhayimana Libérée.
Hari kandi Nishimwe Marie, Niyitegeka Vénant, Nizeyimana Emerthe, Nizeyimana Emmanuel, Nkunduwera Angélique, Nsabimana Ntwali, Ntakirutimana Jean Claude, Nyagasaza Joseph, Nyinawandinga Espérance na Nyirandayisaba Monique, Nyiranzabandora Marie Rose, Ruhigira Emmanuel, Sibomana André, Sindayiheba Phanuel, Tuyishimire Jean Marie Vianney, Ukulikiyimfura Adolphe, Urimubenshi Emmanuel, Uwamahoro Prisca na Uwizera Florence.
Haracyariho kandi Muhinyuza Florence, Mukahirwa Joséline, Mukanyangezi Dative, Mukeshimana Béatrice, Mukeshimana Florence, Musabimana Florence, Musoni Clément, Mvukiyehe Jean-Baptiste, Ndagijimana Pierre Célestin na Ndahimana Jean Baptiste.
