Kuri uwo munsi muri Gicurasi 1994, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Loni, yimuriye i Nairobi muri Kenya, Jacques Roger Booh-Booh wari usanzwe ari intumwa ye yihariye mu Rwanda, ibyagaragazaga gutererana Abanyarwanda k’Umuryango w’Abibumbye Loni.
Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Masango ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, barishwe.
I Ruzigabirenge muri Karambi hiciwe Abatutsi benshi abandi bajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo.
Muri centre yo ku Muremure (Ruhango), mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, hiciwe Abatutsi benshi abandi bajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo.