Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahishuye ko yigeze kujya mu Nama y’Umushyikirano yari yabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko agasanga abayobozi bagaburiwe amafunguro atujuje ubuziranenge akabagwa nabi.
Yabigarutse mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyinga 2025, ubwo yanengaga bikomeye abatanga serivisi mbi, akangurira Abanyarwanda kuzamagana bivuye inyuma kandi inzego z’ubuyobozi azisaba kubikurikirana.
Ati: Ikibazo cya serivisi ntigikwiye kwihanganirwa n’uwo ari we wese. Ntabwo hashize igihe kinini, mpora mpura na byo. Hari ubwo twari twagiye mu bintu by’Umushyikirano. Bahamagara abantu bafite amaresitora ngo baze bagaburira abantu bari bageze ku 1000, mugitondo dukora akazi neza.
Tugeze igihe cyo gufata amafunguro saa sita, nari nagiye kuyafatira ahandi, nagize amahirwe! Ngarutse nyuma ya saa sita nsanga hari imbangukiragutabara zirimo zitunda zijyana abantu mu bitaro, harimo n’abayobozi.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko yatangajwe nuko icyo gihe muri abo bayobozi ntawafashwe icyemezo cyo gukurikirana uwagaburiye abo bantu amafunguro mabi ngo abibazwe.
Ngo uwo muntu igitangaje n’uko ari we bakomeje guha akazi ko kubatekera.
Ati: “Habaho guhura kundi, aho ngaho bakagarura wa wundi, akaba ari we baha serivisi zo kugaburira abantu.”
Yavuze ko ikibazo kitari mu bantu batanga serivisi mbi gusa ahubwo kiri no mu bemera kuzihabwa.
Ati: “ Hari abakubwira izina rya resotari bati ejobundi twagiyeyo, twari barindwi, bane twese twararwaye na babiri bategereje kurwara”.
Yashimangiye ko buri munyarwanda wese akwiye kwamagana serivisi mbi aho iva ikagera kandi no mu gihe ayihawe ntayishyure.
Hagati aho ariko Perezida Kagame yasabye abanyamakuru kuba ku isonga mu kwamagana serivisi mbi babinyujije mu itangazamakuru bakora.
Ati: “Nawe munyamakuru bishyire hanze uvuge uti ‘bari bamaze kutubwira umuhanda, hari amazi yangiza inzu urwo ni urugero.”
Perezida Kagame yashimangiye ko serivisi mbi itacika abayihabwa bakomeje kuyirebera ntibayamagane.
Ati: “Serivisi mbi ikwiye kwangwa, ikavugwa abayitanga bagakurikiranwa”.