Tariki ya 26 Ukuboza ni umunsi ukurikira Noheli, (Boxing Day), uba ari ikiruhuko mu bihugu byinshi cyane cyane ibikoresha icyongereza, ukaba atari umunsi w’iteramakofi, ahubwo ari uwo gutanga impano ku batishoboye ndetse no gusurana abantu bagasabana.
Boxing Day ni umunsi ufite inkomoko mu bwami bw’u Bwongereza, bigatuma wizihizwa by’umwihariko mu bihugu byinshi bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).
Inkomoko yawo yo kwitwa ‘Boxing Day’ ni uko mu myaka ya 1830, umunsi wakurikiye Noheli yari itariki ya mbere amaposita yatangiye kuzanira abakiliya bayo ibyo babaga bohererejwe, bije mu makarito. Bityo bituma uwo munsi ugenerwa gufungura impano za Noheli.
Muri icyo kinyejana cya 19, Umwamikazi Victoria w’u Bwongereza, yavuze ko uyu munsi uba ikiruhuko ku bagize umuryango mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ariko agena ko abashoferi n’abatanga amafunguro bakanayategura muri hoteli cyangwa resitora, n’abandi bakozi baba bakoze kuri Noheli, bajya bahabwa ishimwe mu mpano, kubera ko baba bakoze
Uretse kuba abagaragu barahabwaga impano na ba sebuja, bahabwaga n’akaruhuko bakajya kureba imiryango yabo ngo basangire noheli, na bo bakajyana impano.
Iri zina ‘Boxing Day’ nanone rifite aho rihuriye n’inkunga zakusanywaga mu nsengero kuri Noheli n’ahandi hahurira abantu benshi hashyirwaga udukarito two gushyiramo impano za Noheli (Christmas-box) kugira ngo abantu bagende bashyiramo icyo bifuza gutanga nk’impano zo gufasha abakene nazo zabaga zifunze mu dukarito ‘boxes’ hanyuma zigafungurwa bukeye ngo zihabwe abatishoboye.
By’umwihariko, mu Bwongereza, mu kinyejana cya 17, abacuruzi bagiraga umuco wo guha impano ya Noheli abantu babaga bashinzwe kubikorerera imizigo babashimira ko bakoze neza mu gihe cy’umwaka wose.
Gusa mu bihugu by’I Burayi nka Poland, Scandinavia, u Budage na Netherlands bafata uyu munsi nka Noheli ya kabiri. Muri New Zealand ho iyo umuntu agiye gukora ku itariki 26 Ukuboza, ahabwa ibihano kuko Boxing Day ni ikiruhuko cy’itegeko.
Ikindi ni uko uwo munsi ufatwa nk’uwo guhaha, kuko ibiciro ku masoko biba byagabanyijwe, aho abacuruzi benshi bakingura kare, maze uwo munsi igihugu cyikinjiza umusoro mwinshi ku nyungu nko mu Bwongereza, Canada, Australia na New Zealand.
Uyu munsi mukuru wizihizwa mu bihugu byinshi abantu basurana, basangira ibyasigaye kuri Noheli ndetse hagakinwa imikino itandukanye abantu bishimira iminsi mikuru.
Ni mu gihe Umunsi Mpuzamahanga w’Iteramakofe wizihizwa ku ya 27 Kanama, washyizweho n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Iteramakofe (IBA) mu rwego rwo guha icyubahiro uyu mukino, umurage wawo n’indangagaciro zawo nk’ikinyabupfura n’icyubahiro, bizihiza irushanwa rya mbere ry’Isi rya IBA ryabereye i Havana muri Cuba, mu 1974.