Umunya Jamaica uri mu banyabigwi b’injyana ya Reggae, Jimmy Cliff yitabye Imana ku myaka 81, azize indwara y’umusonga.
Cliff yamenyekanye cyane mu ntangiriro z’umwaka wa 1960 aho yagize uruhare runini mu kumenyekanisha Reggae ku isi yose binyuze mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake zirimo The Harder They Come, You Can Get It If You Really Want na I Can See Clearly Now.
Ni inkuru y’akababaro yatangajwe n’umugore we Latifa Chambers abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Jimmy Cliff yavutse tariki 30 Nyakanga mu 1944, avukira mu gace ka St. James gaherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Jamaica.
Amakuru avuga ko yatangiye gukunda umuziki akiri muto ku myaka 14 y’amavuko ngo ari na byo byatumye se amujyana kwiga mu murwa mukuru wa Kingston, ari na ho yubakiye izina nka Jimmy Cliff, nyuma yo gutangira umuziki mu myaka ya 1960.
Nyakwigendera amazina bwite yiswe n’ababyeyi ni James Chambers, akaba asize abana batatu abakobwa babiri n’umuhungu umwe.

