Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ko Umunyamabanga Mukuru wayo, Amb. Wellars Gasamagera, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Alfredo Dombe, uhagarariye igihugu cya Angola mu Rwanda.
Ubutumwa bwa FPR Inkotanyi buri ku rubuga rwa X, bugaragaza ko abayobozi bombi bagiranye ibiganiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, ku biro bikuru by’Umuryango FPR Inkotanyi biherereye Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Ubwo butumwa bugaragaza ko ibiganiro by’abayobozi byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi ndetse no guteza imbere umubano hagati y’Ishyaka MPLA (The People’s Movement for the Liberation of Angola) riri ku butegetsi muri Angola n’Umuryango FPR Inkotanyi.
U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.
Aya masezerano yemerera kohereza abantu bakatiwe igifungo kirenze imyaka ibiri, bisabwe n’ubuyobozi bwa kimwe mu bihugu byombi. Yasinyiwe i Kigali na Minisitiri w’Ubutabera wa Angola, Francisco Queiroz na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja.
Ibihugu byombi bifitanye amasezerano mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire, aho byakuriranyeho Visa ku baturage babyo.
