Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi agiye gukora ubukwe
Imyidagaduro

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi agiye gukora ubukwe

KAMALIZA AGNES

December 19, 2025

Mu kanyamuneza n’ibyishimo byinshi umunyamakuru ukorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) Aimée Beauté Mushashi yasangije abakunzi be ko yabonye umusore umutima we ukunda, abiherekeresha ifoto igaragaza amatariki bazarushingaho.

Ku rupapuro rw’integuza y’ubwo bukwe (Save The Date), Mushashi yagaragaje ko azarushinga n’umusore witwa N. Francis ku wa 14 Werurwe 2026.

Icyakora nta yandi makuru arambuye yagaragaje, gusa ifoto yabo yayikurikije ubutumwa buboneka mu gitabo cya Bibiliya mu Ndirimbo za Salomo 3:4 bugira buti: “Nabonye uwo umutima wanjye ukunda.”

Aimée Beauté Mushashi yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo; Radiyo Salus ariko yamamaye cyane ubwo yakoreraga Radio/TV1 kuva mu 2017-2024.

Uburanga bwe bwatumye yigarurira imitima y’abamukurikira ndetse RBA yaje kumubenguka nk’umukozi mwiza, akaba ari ho akorera kugeza ubu mu ishami ry’amakuru.

Umunyamakuru wa RBA Aime Beaute Mushashi azarongorwa muri Werurwe 2026

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA