Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi wamenyekanye mu gusoma amakuru kuri televiziyo zitandukanye kuri ubu ukorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru(RBA)yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nyamwasa Francis bitegura kurushinga.
Ni amakuru yatangajwe na Mushashi ubwe kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Werurwe 2026, nyuma yo gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko.
Mushashi yagaragaje ishimwe afitiye Imana maze agaragaza ko uwa Kane wamubereye uw’amateka.
Yanditse ati: “Murebe iby’Imana yakoze, tariki 05 Werurwe 2026, nashyingiranywe n’urukundo rw’ubuzima bwanjye Francis Nyamwasa byemewe n’amategeko. Shimwa Nyagasani ko watumye biba.”
Ni nyuma y’uko mu mpera za 2025, ari bwo uyu munyamakuru yatangaje integuza y’ubukwe bwe bikishimirwa n’abakunzi be.
Biteganyijwe ko ibindi birori bizaba tariki 14 Werurwe 2026.
Aimée Beauté Mushashi yamenyekanye cyane kuri TV1 yakoreye kuva mu 2017 kugeza mu 2024.
Mbere y’aho mu 2016 yakoreye Radiyo Salus dore ko yanize muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’Ububanyi n’Amahanga. Hagati ya 2014 na 2016 yakoreye RC Huye.
