Umunyamerika Wilkens yanditse igitabo kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yiboneye

Umunyamerika Wilkens yanditse igitabo kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yiboneye

ZIGAMA THEONESTE

May 11, 2024

Carl Wilkens ni umwanditsi w’ibitabo w’Umunyamerika wakoreraga mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere yaho, akaba yaranditse igitabo ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda yiboneye n’amaso ye kuko yanze guhunga ngo asubire iwabo ubwo Jenoside yabaga.

Ni Carl wari Umumisiyoneri wabaga mu Rwanda, Jenoside itangira yafashe umwanzuro wo kohereza umugore we n’abana batatu, we ahitamo kuguma mu Rwanda.

Yanditse igitabo yise “Simbasiga mu maboko y’abicanyi” aho agaruka ku bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gusobanura icyamuteye gufata umwanzuro wo gusigara mu Rwanda kandi abandi banyamahanga barahungaga yavuze ko yari amahitamo ye kandi yumvaga aboneye.

Yagize ati: “Icyo gihe Ambasade yatanze amabwiriza mu buryo bubiri, irya mbere mugomba kugenda, Abanyamerika bose barimo bagenda, iki ni ikintu kigoye kuvuga kuri njye, cyane hano mu Rwanda biragoye kubivuga aho waba uri hose.

Ibwiriza rya kabiri ryari iry’uko nta Munyarwanda ugomba kujyana n’Abanyamerika. Navuga ko ari nk’aho baduhaye amahitamo make cyane mu bihe nk’ibyo twarimo.

Mu gihe Ambasade yaduhaga ayo mabwiriza njye numva bidashoboka kandi ndabyumva abantu barimo kwicwa cyagaragara ko nta mahitamo yari ahari.

Abantu kenshi bafata amahitamo nk’ikintu cyumvikana kandi anajyana n’urukundo, ubu ndimo kugenda nsobanukirwa ko hari n’amahitamo y’urwango nanone, nasanze kubatera umugongo (Abatutsi bicwaga) nta bumuntu burimo.

Ambasaderi Christine Nkurikiyinka witabiriye ibiganiro byagarukaga ku bikubiye mu gitabo cya Carl.

Yagize ati: “Ibintu dukora byose ni amahitamo tuba dufite guhitamo ibyiza cyangwa ibibi, guhitamo kugenda cyangwa kuhaguma, we yahisemo kuhaguma ni ukuvuga ngo icyo dukora cyose mu buzima bwacu, tugomba kuzirikana ko buri gihe ari twe duhitamo icyo dukora ni amahitamo yacu.”

Kubera ukuntu yakundaga abantu Umwanditsi Carl yaretse umugore we n’abana batatu baragenda asigara mu Rwanda mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’ibyumweru bibiri yatangiye kujya yifata amajwi kuko atari yizeye kurokoka, kugira ngo nibura asige ubutumwa bw’ibyo yiboneye.

Ubu hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ibyo yibonye yabishyize mu gitabo yanditse gisobanura neza amateka y’ibyabaye yiboneye n’amaso ye.

Carl Wilkens wari Umumisiyoneri w’umukirisitu mu idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda mu 1994, akaba yaravutse mu mwaka 1958.

Guhera mu 1978, ubwo yageraga muri Afurika bwa mbere, mu bikorwa by’ubukorerabushake, Wilkens yahamaze imyaka 14 akorera kuri uyu mugabane.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatangiraga Wilkens mu byumweru 3 bya mbere yavuye mu nzu yabagamo maze ayiha bamwe mu Batutsi bashakaga ubuhungiro, akaba yarabashije guhisha abasaga 400 binyuze mu kigo cy’imfubyi cyo kwa Gisimba.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA